Didier Drogba arashaka umwanya ukomeye muri Côte D’ivoire

Mu gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Côte D’ivoire rizakoresha amatora y’umuyobozi waryo mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2019 nukwa 1 mu mwaka wa 2020 biravugwa ko Didier Drogbanawe aziyamamaza

Image result for didier drogba

Yatwaranye ibikombe bitari bike na Chelsea

Uyu umukinnyi wakiniye amakipe nka Marseille yo mu Bufaransa na Chelsea yo mu bwongereza nawe yiteguye gutanga candidature ye ubwo igihe cy’amatora kizaba kigeze

aganira n’ibinyamakuru by’iwabo yagize ati” kuyobora iri shyirahamwe byaba ari ibyagaciro kuri njye ndetse no ku bakunzi b’umupira muri iki gihugu sindabifataho umwanzuro ariko bishobotse nanjye naba umwe mubzahatanira kuyobora iri shyirahamwe “

inshuti ze zaba izo muri canada aho akina ubu cyangwa muri Côte D’ivoire zivuga ko igitekerezo cyo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Côte D’ivoire agifite  ariko ngo ntiyifuza ko byajya mu itangazamakuru kuko igihe cyo kwiyamamaza gishobora kuzagera afite indi mishinga  bityo kubitangaza bikaba byaba ari ukwihuta

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *