Diarra na Pierrot bazajya bakinana muri Oman

Diarra ni rutahizamu w’umunya-Mali, wavuye muri Rayon Sports muri Kanama 2018 ajya gukinira CA Bordj Bou Arréridj yo mu Algeria mu cyiciro cya mbere.Gusa ntiyayitinzemo kuko batandukanye mu Ugushyingo 2018.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze koDiarra yashatse kugaruka muri iyi kipe ariko ntibyakunda kuko kugura abakinnyi baturuka hanze byari byarangiye.

Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Frédéric yabwiye IGIHE ati : “Diarra yarampamagaye atakamba asaba ko twamusubiza akazi akagaruka muri Rayon Sports ariko ntabwo byari gushoboka kuko isoko ryo kugura abakinnyi mpuzamahanga ryarafunze. Byari gusaba gutegereza kugera muri Nyakanga. ”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Atari Diarra washakaga kugaruka wenyine kuko na Shaban Hussein (Tchabalala) yabyifuje.

Ati: “Si we gusa na Tchabalala (Shaban Hussein) ntabwo yahiriwe n’ikipe ye muri Afurika y’Epfo. Nawe yatubwiye ko yifuza kugaruka ariko byatekerezwaho igihe kigeze ubu turashaka abakinnyi b’imbere mu gihugu.”

Diarra yatwaranye na Rayon Sports igikombe cy’Amahoro 2016 na Super Cup 2017.

Kwizera Pierrot wakinanye imyaka 2 muri Rayon na Diarra, niwe wamujyanye muri  Al Oruba Sur Sports Club, ahabwa amasezerano y’amezi 6, anahabwa inshingano zo kuzamura iyi kipe ikava ku mwanya wa 7 iriho, aho irushwa amanota 9 na Dhofar SC iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Bombi bahoze bakinana muri Rayon Sports.

Diarra yashyize umukono ku masezerano y’amezi 6.

Diarra yahawe umwambaro w’ikipe ye nshya.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *