Diane Rwigara na nyina bagarutse ku rupfu rw’uwari ahagarariye umuryango

Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara nyuma yaho bafunguwe by’agateganyo, bitabye urikoko bavuye mu rugo. Ubwo baburanaga mu rukiko rukuru ku byaha bashinjwa, bagarutse ku rupfu rwa Rwigara, wari uhagarariye umuryango wabo.

Saa Mbiri z’igitondo cyo ku wa 7 Ugushyingo 2018, nibwo bageze ku rukiko basanga ahri imbaga y’abantu bagiye kumva iburanisha.Umushinjacyaha yatangiye abibutsa ibyaha baregwa birimo; guteza imvururu muri rubanda, gukurura amacakubiri, no gukwirakwiza bihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Adeline Mukangemanyi niwe watangiye yiregura, umwunganizi we Me Gatera Gashabana avuga ko ku cyaha umukiriya we aregwa cyo “guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda”, no gukurura amacakubiri, ubushinjacyaha bugishingira kuri ‘Audio’ zafashwe mu iperereza aganira n’abantu gusa.

Me Gashabana yavuze ko itegeko ririho ubu rivuga ko icyaha cyo guteza imvururu kirebana n’umuntu wese wakoze icyaha mu ruhame.

Ngo kugira ngo icyaha gihame uwo yunganira yakagombye kuba yaravuze amagambo mu ruhame, ubwo ngo nibwo byaba bigize icyaha.

Iyo ngingo y’amategeko kandi ivuga ko kugira ngo bibe icyaha hakagombye kuba harakoreshejwe imbwirwaruhame cyangwa inyandiko y’ubwoko bwose cyangwa amashusho.

We avuga ko iyo amajwi adafatwa mu bugenzacyaha ngo nta muntu wari kumenya ibyo bintu. Anavuga ko byafashwe binyuranyije n’ingingo y’amategeko ivuga ko urugo rw’umuntu rutavogerwa.

Ibikoresho byabo, telefoni n’ibindi ngo byafatiriwe binyuranyije n’ingingo ivuga ko bikorwa ku cyemezo cy’Umushinjacyaha Mukuru abiherewe uruhushya na Minisitiri w’Ubutabera.

Uwunganira Mme Mukangemanyi avuga ko ibyo yavuze byose yabiganiraga n’abavandimwe cyangwa inshuti ze bityo ari ibintu biri ‘privé atavugiye mu ruhame ngo atanakwiye gukurikiranwaho.

Kuri we ngo ntabwo abantu bane bagiranye ibiganiro ari bo bakwitwa rubanda.

Umwunganizi we yavuze ko ibikubiye mu majwi ari amaganya, agahinda n’umubabaro batewe no gupfusha umubyeyi [Rwigara Assinapol], bagasaba inzego zitandukanye gukora iperereza ryimbitse ry’icyamwishe ntizibikore.

Yavuze ko kuva yapfa bagiye mu kiriyo n’ubu bataravamo kuko batazi neza icyamuhitanye.

Me Gashabana avuga ko Ubushinjacyaha butagaragaza abandi bantu uretse abavandimwe b’umukiriya we yaba yarabwiye amagambo buheraho bumushinja kugira ngo byitwe rubanda.

Ati “Si nshinzwe umutekano ariko uhereye igihe ayo magambo yavugiwe ndumva muri Repubulika y’u Rwanda umutekano ari wose, mbivuze kuko Umushinjacyaha atagaragaje ikintu gifatika, ko haba harabaye abantu bivumbura bahereye kuri ayo magambo. N’ubu mbivuga ukoze iperereza ukabaza abantu mu Ntara, uretse twe tubiburana hano wasanga hari abantu 99% mu baturage batazi ibi bintu.”

Me Gashabana avuga ko umukiriya we ibyo yavuze bikomoka ku gahinda ko gupfusha umugabo Assinapol Rwigara we agasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuko yakekaga ko yishwe bikitwa impanuka ariko inzego zibishinzwe ntizirikorwe kugeza ubu.

Ku cyaha cya kabiri cyo gukurura amacakubiri, Me Gashabana yavuze ko ibisobanuro yatanze mbere bisa n’ubundi n’ibyo yagatanze kuri iki cyaha kuko ari ibiganiro byakozwe hagati y’abantu b’abavandimwe cyangwa b’inshuti bitakozwe mu ruhame.

Ati “Ni biriya biganiro twavugaga mu ruziga ruto rw’abantu bari mu kiriyo bashobora kwitototmba kandi ni uburenganzira bwabo.”

Ibyavuzwe ntibigaragaza ko byatanyije abantu ngo kereka Ubushinjacyaha bubigaragaje. Bityo ngo ibigize iki cyaha kiregwa umukiriya we ntibyuzuye.

Umunyemari Assinapol Rwigara, yitabye Imana ku wa 04 Gashyantare 2015, nyuma yo kugongwa n’ikamyo, nyuma urupfu rwe rwaje guteza urujijo abo mu muryango we.

TUGANE WIGE GUCURANGA

Munezero Janvier/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *