Diamond yizihije isabukuru umugore we Zari ntiyahagaragara

Diamond Platnumz, wizihije isabukuru ye kuri uyu wa Mbere Tariki 02 Nzeri 2017, mu birori bitagaragayemo umugore w’uyu muhanzi, Zari Hassan, Diamond Platnumz yatunguwe n’umwe mu nshuti ze wamuhaye impano y’amafaranga amubwira ko ari ayo kugura udukingirizo kugiravngo agabanye kubyara abana badateguwe.

Image result for Diamond platnumz in birthday

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Patatnumz basigaye bita Chibu Dangote amaze iminsi avugwaho kubyara abana hirya no hino nyuma ya babiri asanzwe afitanye na Zari Hassan, umugore we babana haje kwiyongeraho undi muhungu yabyaranye n’umunyamideri Hamissa Mabeto ndetse yanaje gushinjwa kubyarana n’umurundikazi abana b’impanga n’ubwo ibi byaje kubura gihamya.

Impano uyu muhanzi yahawe na Sultan Idris, Umushyushyarugamba akaba n’umwe mu bakunzwe cyane mu mukino wo gusetsa muri iki gihugu ndetse akaba yarigeze gutwara ibihembo bya Big Brother Africa yatunguye Diamond ituma abafana be bamwibasira barimo n’umunyamideri Hamissa Mabeto uherutse kubyarana na Diamond.

Idriss yahaye uyu muhanzi amafaranga 500 y’amashilingi akoreshwa muri iki gihugu maze arangije ajya ku rukuta rwe rwa Instagram yandikaho amagambo avuga ko impamvu aya mafaranga ayahaye Diamond ari ukugira ngo azaguremo udukingirizo agabanye kujya agenda abyara abana hirya no hino, ubu butumwa bukaba bwatumye abatari bake barimo na Hamissa Mabeto bamwibasira bikomeye.

Diamond mu kwishimira iyo sabukuru y’imyaka 28 amaze avutse kandi yasuye abarwayi bo mu bitaro yavukiyemo aho yari yashyiriye impano zitandukanye zirimo ibyo kurya n’ibyo kwambara abarwariye muri ibi bitaro. 

Diamond yashyize ahagaragara amafoto yishimanye n’inshuti ze ariko Zari ntabwo yigeze agaragara muri ibi birori

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *