Diamond yatumiye mu gitaramo mukeba we Ali Kiba

Umuhanzi w’icyamamare, Diamond Platnumz akaba n’umuyobozi mukuru w’inzu itunganya umuziki ya Wasafi Records, yatunguranye ubwo yavugaga ko yatumiye mugenzi we, Ali Kiba mu gitaramo.

Ali Kiba na Diamond ni abahanzi bazwi cyane iwabo muri Tanzania, bagiye bashyamirana cyane umwe apinga undi mu birebana na muzika ndetse no ku butunzi, kuri iyi nshuro Diamond akaba yamutumiye mu gitaramo serukiramuco cyateguye na Wasafi  “Wasafi festival “.

Aganira n’itangazamakuru arigezaho iby’ibi bitaramo serukiramuco, Diamond yavuze ko yifuza kubona na Ali Kiba aririmba mu bitaramo serukiramuco by’uyu mwaka biteganyijwe kuba mu Ukuboza.

Yagize ati “Ni igitaramo cyacu twese, kugeza aho nifuza kubona umuvandimwe wanjye Ali Kiba aririmba muri Wasafi Festival, intego ntabwo ari ukwerekana igihangange, ahubwo ni ukuzamurira hamwe umuziki wacu ndetse tukawumurikira Isi yose, Abanya Tanzania turashoboye kandi dukora ibintu bishamaje”.

Diamond yatangaje ko Wasafi Festival izabera ahitwa ‘Uhuru Gardens’ muri Kenya ku wa 31 Ukuboza 2018, uretse we na Ali Kiba abandi bahanzi bazitabira ibi bitaramo harimo Mbosso, Harmonize, Rayvanny, Queen Darleen, LavaLava,…

Diamond ni umuhanzi umaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga muri Muzika

Ali Saleh Kiba (Ali Kiba), wamamaze mu ndirimbo nka Cinderella, Seduce me,…

TUGANE WIGE GUCURANGA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *