Diamond yateje ishyari abafana ba Big Fizzo na Sat B bamwe  barapfa abandi barakomereka

Mu gusoza irushanwa rya Primusic,igitaramo cyatumiwemo Diamond Platunmz  umubare munini w’abafana bamwishimiye urundi ruhande rw’abafana bivugwa ko ari aba Sat B na Big Fizzo bateza umuvundo bamwe barapfa abandi barakomereka.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’iki cyumweru taliki 28 Nyakanga 2019 dusoje. Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru by’I Bujumbura ngo ni igitaramo cyahuje abahanzi banyuranye barimo Sat B na Big Fizzo  ariko umuhanzi mukuru ari Diamond waturutse muri Tanzania.

DiamondDiamond yishimiwe biteza ishyari abafana bamwe bahasiga abafana abandi barakomereka

Ubwo Diamond yari ageze hagati aririmba, abafana birunze muri VIP haba umuvundo ukomeye abantu baterana amacupa ku buryo bivugwa ko hari umubare w’abaguye muri iki gitaramo utaramenyekana kimwe n’abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro.

Miss RwandaUyu munyamakuru bikekwa ko yahasize ubuzima.

Aba bafana bateje imvururu kubera ko bababajwe nuko Diamond yishimiwe bikomeye kurusha Big Fizzo na Sat B.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *