Diamond azashakana Tanasha Donna ku munsi Zari yamwangiyeho

Diamond Platinumz yatangaje ko azakorana ubukwe n’umukunzi we Tanasha Donna   w’umunka-Kenyakazi  ku itariki nk’iyo yataniyeho n’umugore we bari bamaranye igihe Zari Hassan. Ubwo ni ukuvuga kuwa 14 Gashyantare 2019, kuko yatandukanye na Diamond ku itariki nk’iyi 2018.

Zari yari yatandukanye na Diamond amushinja kumuca inyuma , ariko asezerany ko bazakomeza kubana bisanzwe nk’abantu babyaranye.

M nkuru yasakaye ikanatungura abatu umwaka ushize Zari yagize ati “Mubyumve ko ari ikintu kinkomereye gukora. Havuzwe impuha nyinshi zimwe zifite ibimenyetso mu binyamakuru ku byerekeye Diamond no gucana inyuma kwe. Nahisemo gushyira iherezo ku rukundo rwanjye na Diamond.”

Mu kiganiro Diamond yagiranye na WafasiTV , yatangaje ko azakora ubukwe na Tanasha Donna kuwa 14 Gashyantare 2019 gusa atangaza ko azaba  ari ibirori  bizafata hafi iminsi 4 . ( kuva kuwa 4 Gashyantare- 17 Gashyantare 2019).

“Napanze ubukwe byanjye kuri saint valentin umwaka utaha . kuko izaba kuwa kane , bizafata no kuwa gatanu no kuwa gatandatu no ku cyumweru. Hagize impamvu ibaho nabihindura ariko ndabishaka cyane umwaka utaha” Diamond

Diamond yongeraho ko yakoze ibintu byinshi kandi kabigeraho , akaba anakeneye umugore  uzamufasha kubishyira  ku murongo mu rwego rwo gutegura ubuzima bw’ejo hazaza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *