Diamond yagaragaje ko adashaka guteza umwiryane mu bana be yabyaye ku bagore babiri

Diamond Platnumz yitabiriye ibirori by’umwana we w’umuhungu yabyaranye n’umunyamideli, Hamisa Mobetto, anamuha impanuro.

Ibi yabikoze nyuma y’igihe gito asabye abagore be[ Zari na Hamisa] ko bakwirinda umwiryane nubwo ari abakeba bakabana mu mahoro, anasaba nyina [Kassim] kwirinda gusumbanya abuzukuru be, akunda abana babyawe na Zari, yanga uwa Mobetto.

Ku wa 6 Kanama 2018, nibwo Diamond yari muri Afurika y’Epfo mu isabukuru y’imfura ye, Tiffah Dogote, umwana yabyaranye na Zari, ubwo Dylan umwana yabyaranye na Hamisa yizihizaga iy’umwaka umwe, naho yagiyeyo muri Tanzania. Ibi bikaba bigaragaza ko umwana ari nk’undi kuri we, ndetse ko adashaka gutonesha bamwe abandi akabirengagiza kandi ari se wabo.

yasabye Dylan ko nawe yazaba umuhanzi ukomeye agatera ikirenge mu cye. Mu butumwa bw’isabukuru y’amavuko yageneye umwana we yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yavuze ko uyu muhungu ariwe Diamond ari wo munsi iri imbere.

“ Imana nyagasani naguhe gukura neza, ubwenge, ubuzima, ibyishimo, aguhe umugisha. Naguhe kuba umunyamuziki nka njye so”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko uyu ari we bucura bwe ndetse anamuhimba andi mazina amutaka.

Ati” Ni wowe bucura bwanjye, Umuswahili mugenzi wanjye, Umunsi mukuru w’ibyishimo muhungu mwiza, Mwami muto, Ntare nto , Dangote muto”

Diamond yemera ko yabyaye abana batatu, babiri yababyaranye na Zari Hassan, undi amubyarana na Hamisa Mobetto.

Umwana Diamond yabyaranye na Mobetto

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *