Diamond Platnumz aritegura kubyara umwana wa kane ku bagore banyuranye

Muri Tanzania, Diamond Platnumz yatangaje ko we n’umukunzi we Tanasha Donna bitegura kwibaruka umwana w’umuhungu mu mezi abiri ari imbere.Ni ku mugore wa gatatu nyuma ya Zari,Hamisa.

Abana 2 Diamond Platnumz yabyaranye na Zari wo muri Uganda

Ni nyuma y’inkuru zinuganuga ko uyu mukobwa ukomoka muri Kenya yaba yaramaze gusama inda y’icyamamare Diamond Platnumz, bagendeye ku mafoto amugaragaza nk’ufite inda nini.

Umwe yabyaranye na Hamissa Mobeto

Iki cyumweru dusoje mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tanasha, uyihuje na nyirabukwe, Diamond Platnumz yakuyeho amazimwe ahishura ko umukunzi we atwite umwana w’umuhungu.

Ati “Nagira ngo ntangaze ku mugaragaro ko twitegura umwana. Hashize amezi arindwi harabura nk’andi abiri kugira ngo umuryango wacu ubone undi mwana twizera ko azaba imbaraga z’igihugu.”

Diamond yavugiye imbere y’imbaga ko yitegura umwana wa kane

Uyu azaba ari umwana wa kane Diamond abyaye nyuma ya babiri ya yabyaranye na Zari n’undi umwe yabyaranye na Hamissa Mobeto.

Diamond Platnumz na Tanasha beruye ko bakundana mu mpera za Ugushyingo umwaka ushize. Kuva ubwo uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakurukazi muri Kenya yakunze kugaragara i Dar es Salaam ari kumwe na Diamond.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *