Diamond Platnumz agiye kureka umuziki ajye gukora ibindi bimwinjiriza agatubutse

Icyamamare mu muziki wa Afurika y’Uburasirazuba, Diamond Platnumz yatunguye abafana be ubwo yahishuraga ko afite gahunda yo kuva mu ruganda rwa muzika maze akita ku bindi bikorwa by’ubucuruzi bwe, ibi akaba aherutse kubivuga muri iki cyumweru ubwo yasangiraga ifutari n’itsinda ry’Abayisilamu bagaragara mu myidagaduro.

Diamond Platnumz, ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Eneka’ n’izindi, yavuze ko rwose vuba aha agomba guhagarika umuziki, agashyira imbaraga mu bikorwa bye by’ubucuruzi amaze iminsi yubaka birimo Radiyo na televiziyo bya Wasafi aheruka gutangiza.


Mu bundi bucuruzi akora harimo n’ubunyobwabwe bwa Karanga ndetse n’imibavu byose bimwitirirwa

Inzozi zanjye ni ukwinjira wese mu bucuruzi mu gihe nzaba mvuye mu muziki. Ntabwo ushobora gukora umuziki ubuzima bwose, niyo mpamvu ndimo gukoresha inyungu nkura mu muziki mu kubaka ubucuruzi bwanjye. Reka dukoreshe amahirwe dufite twubakaejo hazaza heza.”, amwe mu magambo Diamond yabwiye itsinda ry’Abayisilamu bari mu myidagaduro ubwo basangiraga ifutari ku cyicaro gikuru cya Wasafi i Dar Es Salam.

Image result for wasafi tv

Diamond kandi yaboneyeho gutangiza ikiganiro cyihariye cy’iyobokamana rya kisilamu yise ’Nyuma ya Imani’, kigomba gutangira vubakuri Wasafi TV kikazajya gitambukirizwamo inyigisho za islam muri iki gihe cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Nairobi news ivuga ko uyu muhanzi yakoraga umuziki kugira ngo abone igishoro gifatika, bityo abashe gukora ubundi bucuruzi bitamugoye.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *