Diamond na nyina barahanganye ku bw’inkoni ziheruka gukubitwa Hamisa uri mu bitaro

Hamisa uheruka gukubitwa

Mu kiganiro Hamisa Mobeto yagiranye n’ikiganiro na  Nyumba ya Imani gica kuri Wasafi TV [ Ubusanzwe ihagarariwe na Diamond ] yavuze ko ibyabaye hagati ye na nyina wa Diamond atari intambara ahubwo ari ubushyamirane busanzwe bwabayeho hagati ye na we . Mu gusubiza ibyerekeye imirwano ye na nyina wa Diamond, Hamisa Mobeto yavuze ko ‘n‘ibikombe mu kabati biragongana bityo ko nta kidasanzwe cyabaye hagati ye na Sanura Kassim.

Uyu munyamideli uvugwaho kuba yarashyamiranye na Kassim bagakizwa na Diamond wahise ahagoboka agahita ategeka umushoferi we guhita atwara Hamisa vuba na bwangu akamuvanaho akajyanwa kwa muganga ku bw’ibikomere yireguye adashaka kwerekana ko yakubiswe ahubwo akabishyira mu mvuga igira ati mu kabati hari igihe kigera ibikombe bikagongana, rero natwe abantu bishobora kutubaho. Ibi byahise byerekana ko hagati yabo ntakabuza bashyamiranye.

Image result for Diamond na Sanura Kassim

Hamisa ashyigikiwe na se wa Diamond naho nyina we ntabikozwa

Kuri ubuamakuru agezweho avuga ko Diamond na nyina badacana uwaka ndetse hamisa akaba ari gukurikiranwa n’abaganga ku bw’ibikomere by’inkoni. Umunyamideli Hamisa Mobetto na Diamond Platnumz bafitanye umwana w’umuhungu witwa Prince Dylan witegura kuzuza umwaka umwe muri Kanama 2018.Ibi bibaye nyuma y’uko nubundi Kassim  nyina  wa Damond yaraherutse gutanya umuhungu we n’umugore Zari bari barashakanye ndetse babyarana abana 2.

Ni kenshi kandi humvikana amakuru avuga ko Diamond ategekwa na nyina cyane bikanagira ingaruka zo gutandukana n’abakunzi be ndetse bikazanagira ingaruka mu kubaka urugo.

Related image

Zari uheruka kwahukana ku bwa nyina wa Diamond

Ubusanzwe nyina wa Diamond ntabana n’umugabo we se wa Diamond ku bw’amakimbirane amaze imyaka myinshi dore ko uyu mugore yaraherutse no gushyingirwa n’umusore ukiri muto bitangaza benshi.

Image result for Diamond na Sanura Kassim

Umusore uheruka gushyingirwa na nyina wa Diamond

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *