Diamond ashobora gufungwa amezi atandatu n’imitungo ye igafatirwa

Nyuma y’uko umuhanzi Diamond ajyanywe mu rukino na  Hamisa Mobeto babyaranye amwaka indezo y’umwana,amategeko yemeje ko nibatumvikana ngo atange indezo azafungwa amezi 6 agatanga n’ihazabu ya  miliyoni 5 z’Amashiringi.

Image result for Diamond na Hamisa Mobeto

Diamond yabanje kwihakana Hamisa,Se na nyina barahagoboka

N’ikiganiro ibitangazamakuru byo muri Tanzania  byagiranye n’umunyamategeko Abdallah Shaibu ubarizwa mu ishyirahamye ry’abacamanza DKM Legal Consultants.Uyu mugabo yemeje ko Hamisa Mobeto yamaze kubashyikiriza ikirego kivuga ko yabyaranye na Diamond ndetse nawe abyemera ariko akaba yaranze gutanga indezo.

Image result for Diamond na Hamisa Mobeto

Hamisa yagize ingaruka mu mubano wa Diamond na Zari bamaze gutandukana

Uyu munyamategeko yahamirije itangazamakuru ko mu gitabo cy’amategeko ahana muri Tanzania ingingo ya 40 na 56  zemeza ko umusore cyanwa umugabo wabyaye hanze aba asabwa gutanga indezo ihagije kuva mu buto bwe kugeza akuze.Ibi iyo bidakurikijwe mu bwumvikane hatangwa ibihano bingana n’igifungo cy’amezi 6 akanatanga miliyoni 5 z’Amashiringi.

Image result for Diamond na Hamisa Mobeto

Hamisa wabyaranye na Diamond

Amategeko yiyambajwe nyuma y’uko Diamond yabanje kwihakana uyu mwana biza gushimangirwa n’umuryango we watumye ava ku izima. Diamond yajyanywe mu nkiko na Hamisa mu gihe havugwa n’abandi bagore bagera kuri 3 abandi  barimo Umurundikazi yabyariye ariko bitaremezwa neza. Twabibutsa ko uyu mwana wa Hamisa na Diamond yateje ubushyamirane bivamo Zari babanaga nk’umugore we banabyaranye abana 2 kwahukana.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *