Desire Mbonabucya asanga De Gaule ari kwishimira intsinzi atagizemo uruhari na gato

Umukinnyi wamenyekanye cyane mu mupira w’u Rwanda, Desire Mbonabucyaasanga De Gaule arikwishimira intsinzi atagizemo uruhari na gato kuko mbere yo guhabwa icyo yita Cadeau(impano) na CAF ntacyo yari yakoze ngo Amavubi yitabire igikombe cya CHAN kizabera muri Morocco.

Desire Mbonabucya yikomye cyane amagambo yavuzwe na Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule ubwo Amavubi yageraga i Kigali avuye muri Ethiopia atahukanye intsinzi, akavuga ko ikihishe inyuma yayo ari uko hari gukina abana b’Abanyarwanda bafite umutima wo kwitangira igihugu.

De Gaule yagize ati :“Twavuye  muri byabindi byo gukinisha abanyamahanga biriya byari bifite umusaruro wabyo ariko ubu aba bana bakinisha umutima bakamenya ko bambyaye ibendera ry’igihugu.

De Gaulle avuga instinzi y’amavubi ituruka ku bana babanyarwa

U Rwanda ruheruka kugera kure mu mupira w’amaguru muri 2004 ubwo rwitabiraga CAN, kandi icyo gihe ikipe ikaba yariirimo abo De Gaule yita abanyamahanga.

Muri icyo gihe Desire Mbonabucya wari kapitene w’Amavubi muri 2004, nyuma yo kumva ibyo De Gaule Nzamwita yavuze, Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Desire Mbonabucya yavuzeko De Gaule aba yabuze ibyo avuga.

Yagize ati: ”Ibi ni ukubura icyo avuga, sinabitindaho, uwamubaza uruhare yagize mu kugira ngo abo bana avuga b’abanyarwanda baboneke!..

None ko ari uko CAF yaduhaye iyi mpano yokongera gukina na Ethiopie mbereyaho [De Gaule ]yariyarakoze iki ngo tutisanga aho twarituri tutarahabwa iyo mpano ya CAF? ”

Disire Mbonabucya ntiyemeranya  na De Gaulle ku nsinzi y’amavubi

Ibi bije nyuma y’umukino u Rwanda rwakinnye na Ethiopia kuri ikicyumweru mu mukino ubanza rukayitsinda 3-2, mu gihe uwo kwishyura uteganijwe kuri iki cyumweru 12 Ugushyingo 2017 i Kigali.

Aba bakinnyi b’Amavubi batsinze Ethiopie mu mukino wa kamarampaka w’amahirwe ya kabiri bahawe na CAF kuko Misiri yanze kwitabira CHAN aribyo Mbonabucya yise impano ya CAF.

Ikipe izabasha kwitwara neza muri zo izahita ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN iteganyijwe kubera muri Morocco.

Fiston Mutabazi-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *