Depite Jaguar uzwi no mu muziki yatawe muri yombi 

Depite Charles Njagua Kanyi uzwi mu muziki nka Jaguar  yatawe muri yombi nyuma yo kuvuga amagambo yafashwe nko kubiba urwango.

Muri Kenya ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya Depite Charles Njagua Kanyi -Jaguar, avuga ku bacuruzi baturuka muri Uganda, Tanzania n’u Bushinwa bakajya gukorera muri Kenya.

Yabivuze ubwo yari yasuye agace k’ubucuruzi ka Kamukunji ahari abanyakenya binubira bagenzi babo b’abanyamahanga.

Uyu mudepite yavuze ko aba bacuruzi bagomba gusubira iwabo ku neza cyangwa ku nabi, amasoko agasigarana abenegihugu.Yavuze ko Leta ya Kenya ayihaye amasaha 24 yo kuba yirukanye aba bacuruzi bitaba ibyo bakirara mu maduka yabo, bakabasohora bakaburiza indege ku ngufu.

Yifashishije Twitter, Jaguar yavuze ko atarwanya ubucuruzi bukorwa n’abo mu bihugu by’abaturanyi ko ahubwo yumviswe nabi, kuko yashakaga kuvuga abica ubucuruzi.

Leta ya Kenya yasohoye itangazo yamagana ibyavuzwe n’uyu munyapolitiki wahoze ari umuririmbyi, yemeza ko imiryango ifunguye ku bantu bose bifuza kuhakorera ubucuruzi.

Muri uku kwezi guverinoma ya Kenya yirukanye Abashinwa batandatu bazira kutagira ibyangombwa byo gukorera muri iki gihugu.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *