Decipacito niyo iyoboye urutonde rwa video 10 zirangije umwaka zikunzwe ku muyoboro wa Youtube

Uyu munsi turi tariki ya 13, Ukuboza umwaka 2017. Bivuze ko buhoro buhoro turimo tugana ku musozo w’umwaka wa 2017.Iyi mpamvu yatumye dutekereza maze turakora, twabateguriye indirimbo 10 zirangije uyu mwaka zirusha izindi kurebwa n’abantu benshi ku muboro wa Youtube.

Uru rutonde rwinganjemo indirimbo z’abahanzi  bo mu burengerazuba bw’isi, Ni ukuvuga Leta zunze ubumwe z’Amerika , Amerika Yepfo n’uburayi.Umugabane w’uburayi uhagarariwe n’abahanzi bakomoka mu bihugu by’’Ubwongereza na Spain , hose hagiye hava umuhanzi umwe umwe. Naho amerika y’epfo ihagarariwe na Colombia yavuyemo abahanzi 2.

Abahanzi bafite indirimbo zakunzwe harimo abakomoka muri Amerika twavuga, Jason Derulo, Dj Khaled, Bruno Mars , na Luis Fonsi, Nicky Jam, Chris Jeday bakomoka mu birwa bya Puerto Rico.

Indirimbo Decipacito  niyo iyoboye urutonde rw’indirimbo zakunzwe  rw’uyu mwaka turimo gusoza

Umuhunzi ukomoka muri Spain ni Enrique Iglesias, Colombia yo ihagarariwe n’abasore babiri Maluma na J-Balvin. Igihugu cy’Ubwongereza cyo gihagarariwe na Ed Sheeran Binyuze ku ndirimbo ye Shape Of You.

Umugabane wa Afurika na Aziya ntabwo ifite abayihagararira kuri uru rutonde, Ibi birasaba abahanzi baho gukora cyane no kwimenyekanisha ku buryo bukomeye.

1- Luis Fonsi ft. Daddy Yankee – Despacito (Views 4,499,679,732+)
2-Ed Sheeran – Shape of You (Official Video) – Views 2,858,605,799+
3-J Balvin, Willy William – Mi Gente (Official Video) – Views 1,421,778,870+
4-Maluma – Felices los 4 (Official Video)- Views 1,197,692,561+

5-Bruno Mars – That’s What I Like [Official Video] – Views 1,081,941,244+
6-Chris Jeday – Ahora Dice ft. J. Balvin, Ozuna, Arcángel (Official Video)- Views 1,081,941,244+
7-Nicky Jam – El Amante (Video Oficial) – Views 985,193,726 +
8-Jason Derulo ft. Nicki Minaj & Ty Dolla $ign – Swalla (Official Video)- Views 927,146,074+
9-DJ Khaled ft. Justin Bieber, Quavo, Chance the Rapper, Lil Wayne – I’m the One (Official Video) – Views 927,146,074+
10-Enrique Iglesias ft. Descemer Bueno, Zion & Lennox – SUBEME LA RADIO (Official Video)- Views 874,737,904+

 

Ildephonse Dusabimana-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *