Davido yakoze amateka atazibaginara mu mitima y’abanyarwanda anerekana ko ariwe muhanzi w’igihangage muri Afurika.

Bidasubirwaho Umuhanzi  David Adedeji Adeleke wamenyekanye cyane nka Davido muri Afurika yakoreye igitaramocy’amateka  i Kigali,yerekanako ntawundi muhanzi ukomoka muri Afurika banganya abafana ,asoza inzozi zari ku mitima y’abanyarwanda.

           Umuhanzi Davido yakoze amateka i kigali atazibagarana

Mu gitaramo cyabere muri Parikingi ya Stade Amahoro ku bufatanye n’inzu itunganya umuziki Davido abarizwamo ya Sony Music igitaramo cyari kitezwe ko gutangira 18hoo’z’umugoroba ariko siko byagenze cyatangiye hafi saa ine z’ijoro doreko imbeho yari nyinshi muri parikingi ya Stade

Mbere y’uko Davido ajya ku rubyiniro yabanjirijwe n’abahanzi b’abanyarwanda, barimo Chary na Nina, Riderman wishimiwe n’abakunda injyana ya Hip hop , Hvan Buravan, Syntex ndetse na Phiona Mbabazi yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo.

Davido akigera ku rubyiniro yagaragaje ko akunda u Rwanda dore ko yabisubiragamo kenshi, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye  kuburyo yageraga kuzo abanya-Kigali bazi maze akajyana nabo.

                    Davido yakomezaga avugako akunda u Rwanda.

Nubwo imvura yari yaguye ari nyinshi , abantu bari benshi ndetse wabonaga bishimiye iki gitaramo. Muri iki gitaramo Davido yongeye gushimangira ko umuhanzi Jay Polly ariwe akunda hano mu Rwanda nkuko yari yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru akigera i Kigali kuwa 02 Werurwe 2018. Davido yahamagaye Jay Polly ku rubyiniro maze abwira abantu ko ariwe akunda cyane mu Rwanda ndetse nubwo bitari biteganyijwe ariko Jay Polly yaririmbye indirimbo ye yitwa “Ku musenyi”.

             Davido yahuye na Jay poll doreko anavugako ariwe muhanzi azi mu Rwanda

Davido yaherukaga mu Rwanda mu 2014 , agiye gukorera ibitaramo mu bindi bihugu bitandukanye kuko kuwa Gatandu  tariki ya 09 Werurwe azahita ajya gutaramira i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gutaramira Abanye-Congo, uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ndetse akaba yaranavukiye muri Atlanta ni muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, azahita akomereza i Brazzaville kuya 10 Werurwe 2018, akurikizeho i Douala muri Cameroon kuya 17 Werurwe 2018, Kuya 21 Werurwe ni i Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal kuya 24 Werurwe 2018.

Davido wavuye Ku rubyiniro mu gahinda kenshi k’abafana yewe n’aka Devido ,ariko kubera amasaha byabaye ngombwa ko abashizwe umutekano we bamukura mu bafana bamuhetse ngo agire aruhuke  doreko yaririmbye indirimbo ze zakunzwe hano muri Afurika zigera kuri 20,harimo izasimbukije abantu karahava nka ;Banana,Flora,Fia.Gobe,Aye,The Sound,  Dami Duro ndetse na If ariyo yanamwinjirije agatubutse muri utu mwaka.

 

 

 

         Buravan mu bahanzi Baririrmbye mu gitaramo cya Davido

 

                        Rigerman nawe yaririrmbiye abakunzi be

 

         abafana buzuye n’ubwo hari mu mbeho ica agati

David /Mayira/celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *