Davido arakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’inshuti ze eshatu

Umuhanzi Adedeji Adeleke uzwi kuri Davido ari mu gahinda gakomeje kavanze n’igihirahiro nyuma yo gushinjwa ko yaba yihishe inyuma y’urupfu rwa bagenzi be 3,binshuti magara zahafi.

Image result for Davido nigerian artist

Uwitwa Caroline Danjuma  umukinyi wa filime wamushinje kugira uruhare mu rupfu rw’inshuti ye yitwa Tagbo, bari baraye basangira nyuma y’iminsi hakumvikana n’izindi nshuti ze ebyiri zapfuye mu buryo bw’amayobera.

Uwitwa Tagbo yituye hasi mu gitaramo ahita yitaba Imana, mu ijoro ry’urupfu rwe yari yabanje gusabana na Davido, bakinnye umukino wo kurushanwa kunywa inzoga nyinshi, bashyiraho igihembo ku muntu uri butsinde undi aho yagombaga guhita ahabwa iPhone 8 nubwo uwo mukino utaje kurangira.

Nyuma yo kumara amasaha basangira agatama, Davido n’abandi bari kumwe basize Tagbo mu kabyiniro, umusore bamusabye ko bajyana mu modoka ariko arabatsembera.

Image result for DJ Olu

Inshuti za Devido bitabye Imana DJ Olu 

 Nyuma yaje kwitura hasi bamujyana mu modoka ariko ashiramo umwuka mbere y’uko agezwa mu bitaro.

Danjuma wari umukunzi wa Tagbo yashinje Davido uruhare mu rupfu rwe, yanditse kuri Instagram agira ati “Davido, Tagbo ari he? Mwari kumwe n’inshuti zawe mu ijoro ryakeye, mwambaye ingofero zihisha mu maso ngo hatagira ubavumbura nyuma y’uko apfiriye mu modoka yanyu mukamuta mu bitaro mukigendera. Amategeko agomba gukurikizwa kuri iyi nshuro. Ntabindi mugomba kugarura Tagbo ari muzima.”

Nyuma y’igihe gito Davido ashinjwa n’abantu batandukanye kugira uruhare mu rupfu rw’iyo nshuti ye ndetse bigakekwa ko yarozwe, humvikanye indi nkuru ivuga ko izindi nshuti ebyiri z’uyu muhanzi zirimo na Dj Olu wabarizwaga mu inzu y’umuziki ya HKN n’uwitwa Chimes bitabye Imana.

Nyuma y’ibyabaye kuri izi nshuti ze eshatu mu minsi yegeranye, Davido amaze iminsi yibaza uburyo yakwivana muri iki cyibazo ku cyo  gushinjwa uru rupfu rwa bantu.

Uyu muhanzi yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango ndetse ahagarika kuzaririmba mu gitaramo cya Felabration cyo kwibuka Fela Kuti. Yanditse kuri Snapchat agira ati “Iruhuko ryiza Chime, buri gihe uko twahuraga habaga hari impumeko y’ibyishimo “.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *