Danny Nanone yatangaje ko ari hafi kugaruka aho abakunzi be bamubona

Umuraperi Danny Nanone yavuze ko ari kwitegura kandi ko impamvu abakunzi be bamubuze ari uko ari kwiga umuziki, avuga ko ubu yasobanukiwe bikomeye iby’umuziki kurusha mbere.           Danny Nanone avuga ko ari hafi kurangiza ibyo kwiga umuziki akiyereka abakunzi be

Ntakirutimana Dany uzwi nka Danny Nanone mu muziki, avuga ko nta kure yajyiye kuko nubundi ibyo arimo bifitanye isano ya hafi cyane n’umuziki. Yagize ati «Mba ndimo ndakora, ndazi neza ko mu gihe kitarambiranye abantu bazabona ko ahantu nari ndi, narimo ndateka ibintu bifatika kandi bizabaryohera. » Ubwo yaganiraga na Yago TV Show, yatangaje ko yigomwe byinshi agafata umwanzuro wo kujya kwiga kandi ko byahoze ari inzozi ze.

Danny Nanone yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi, agaragazamo umwihariko wa Rap y’urukundo ndetse agatondekanya amagambo akoresheje isubirajwi n’isubirajambo kandi akarapa vuba vuba. Indirimbo ze zirimo ; Ijanisha, Mbikubwire, I Love You yafatanyije na Jody phibi, Udukoryo yakoranye na Active Group n’izindi nyinshi, biri mu bituma abakunzi batagira umubare uyu muhanzi yihariye, batumva neza impamvu atagaruka ku rubyiniro nubwo we abyita ko ntaho yajyiye.

Uyu muraperi, mbere y’uko hatera icyorezo cya COVID-19,  avuga ko yateganyaga kurangiza amashuri ye y’umuziki mu mpera z’uyu mwaka.  Danny yavuze ko byamugoye cyane kumenyera imibereho yo ku ishuri yari ajyiyemo kuko byabye nko gusubira kwiga amashuri yisumbuye cyane ko nk’umuntu usanzwe azwi, abantu bose babaga baza kumureba. Yagize ati «Nkigeramo(mu ishuri), hari umusaza wigishamo, najyezemo nyine arannyuzura, twavuganye nabi cyane yahise ambwira ngo ‘Ni wowe Danny ?’ ndavuga nti Yego, aba aravuze ngo ‘Ese nubundi ngo amayogaaa !!’ ndavuga nti naje kwiga ntabwo naje kunywa amayoga,… nyine birarangira. »Danny Nanone ari mu baraperi banditse izina mu Rwanda

Danny avuga ko ubu afite inzu itunganya umuziki(Studio) ndetse ko ubu ashobora kwicurangira no kwikorera neza ibyo ashaka gukora, mu gihe mbere byakorwaga n’abakora indirimbo(producers) akabibona nk’ubufindo.

Danny Nanone yasoje avuga ko isezerano rye ku bakunzi be ari ukuzabereka umuziki ukomeye kandi mwiza. Yagize ati «Umuziki nzawukora, abantu natengushye nzabakorera ibyiza kurushaho bazabona ko hari ibyo nari najyiye kuzana kugirango bibe byiza kurushaho. » yakomeje avuga ko icyatumye asubikaho iby’umuziki n’ibitaramo akajya kwiga, ari ukugirango azagire uruhare atanga mu kubaka umuziki haba mu kuwuririmba, kuwutunganya, gufasha abawugana n’ibindi.

Hari hashize imyaka ikabakaba muri ibiri Danny Nanone atagaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda, bitewe nuko yajyiye kwiga mu ishuri ry’umuziki we yivugira ko yari akeneye cyane. Danny Nanone akaba yarakunze gutangaza ko impamvu atagaragara ari uko bitemewe n’amategeko ajyenga ishuri yigamo umuziki riherereye mu karere ka Muhanga. Danny Nanone wasubiye kwiga, yasanzeyo na Dereke wo muri Active Group avuga ko yanamufashije kumenyera ubuzima bwo ku ishuli nk’abantu abari basanzwe ari ibyamamare.

 

T.U Nsanze

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *