D’Amour Seleman nyuma yo koroherwa yagarutse mu byo gukina filime-VIDEO

Umukinnyi wa Filime D’Amour Seleman nyuma yo gukusanyirizwa amafaranga yo kwivuza arembejwe n’impyiko,yahamirije Celebs Magazine ko yatangiye koroherwa ndetse yagarutse mu byo gukina filime.

Amaronko aradukoraho|| batanu bambere bazwi bakoze amabi mugihe gito umwaka utangiye | Rwanda|

Niba wararebye filime nyarwanda nka ‘Nkuba,’ ‘Urugamba’, ‘Nta heza h’Isi’, ‘Ruganzu’ ‘Ndi Umukiristo’ n’izindi, nta gushidikanya ko waba uzi umukinnyi D’Amour Seleman wamamaye nka Papa Shaffy.

VIDEO ikubiyemo ikiganiro kirambuye,D’Amour Seleman yagarutse mu byo gukina filime

Yakunzwe na benshi ndetse yabiherewe ibihembo bitandukanye muri Rwanda Movie Awards (Best Actor 2016 na Best Supporting Actor 2017), ariko ubu ubuzima bwe buri mu kaga kubera uburwayi bw’impyiko bwamuhejeje ku kirago.

Kuva ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2020 uyu mugabo yasubiye mu bitaro bya Kanombe kubera uburwayi bw’impyiko.

Uyu mugabo wagiye kwa muganga arembye, muri Mutarama 2020 nibwo ngo yongeye kugarura intege ndetse hari icyizere ko ashobora koroherwa akongera gusezererwa mu bitaro.

D’Amour Seleman avuga ko yafashwe bwa mbere muri Nyakanga 2018 afite isesemi akanabura umwuka, yajya kwa muganga basanga afite umuvuduko w’amaraso wo ku kigero cyo hejuru cyane.

Yakomeje kubura umwuka bamunyuza mu cyuma basanga impyiko ze zose zarangiritse burundu, bahita bamubaga bamushyiramo icyuma kimufasha kuyungurura amaraso hakoreshejwe uburyo bwo hanze y’umubiri, ibizwi nka Dialyse.

Yemeza ko icyo gihe ajya kubagwa haburaga gato ngo yitabe Imana kuko amazi yari yaruzuye mu mubiri.

Nyuma yo kumva ububabare bwe Abanyarwanda yaba abatuye mu Rwanda no mu mahanga baterateranyije amafaranga yo kujya kwivuza mu Buhinde nkuko byavugwaga aricyo bisaba kugira ngo akire neza.

 

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *