Cristiano yafashe umwanzuro yanga umutoza wari gusimbura Massimiliano, dore abatoza bahabwa amahirwe

Amakuru ahamya ko Rutahizamu w’Ikipe ya Juventus , Cristiano Ronaldo yamaze kwanga ikifuzo cy’ikipe ye  cyo kugarura   umutoza Antonio Conte muri Juventus, ngo kuko  uburyo bw’imikinire aba yifuza ku bakinnyi atabukunda.

Related image

Antonio conte  yatoje Juventus aza kuyivamo yerekeza mu ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani. Iyi Kipe  ya Juventus yatangiye gushaka umutoza mushya usimbura Massimiliano Allegri uherutse kwirukanwa kubera kunanirwa gutwara igikombe cya UEFA Champions League,ariyo mpamvu yari yatangiye kuganiriza Umutaliyani Antonio Conte ngo imuhe akazi.

Amakuru y’Ikinyamakuru La Repubblica cyatangaje ko Ronaldo yabujije ubuyobozi bwa Juventus kuzana umutoza Conte w’imyaka 49 kugira ngo asimbure Massimiliano Allegri.

Ronaldo ngo ntiyifuza umutoza ukina yugarira ariyo mpamvu adakozwa umutoza Antonio Conte umaze umwaka nta kazi afite nyuma yo kwirukanwa na Chelsea mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Ronaldo yabwiye ubuyobozi bwe ko imikinire yo Conte yo kugarira atayikunda ariyo mpamvu atamwifuza cyane ko yifuza ko bajya bakina basatira cyane.

Nubwo uyu munya Portugal w’imyaka 34 yanze Conte,yatwaye ibikombe bya Serie A mu myaka 4 yamaze muri iyi kipe ya Juventus gusa nawe ntiyashoboye kuyihesha igikombe cya UEFA Champions League yifuza cyane.

Image result for mauricio pochettino

Mauricio Pochettino niwe mutoza uhabwa amahirwe yo gutoza ikipe ya Juventus mu mwaka w’imikino utaha,gusa aka kazi agahanganiye na Maurizio Sarri ushobora kwirukanwa muri Chelsea agahita yinjira muri iyi kipe.

Image result for antonio conte

Twavuga ko Antonio Conte yatwaye igikombe cya Premier League na FA Cup mu mwaka umwe yamaze mu ikipe ya Chelsea FC.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *