Cristiano Ronaldo yizihije isabukuru y’abana be b’impanga- AMAFOTO

Icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo, yifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe abana be babiri b’impanga bamaze bavutse.

Ronaldo yagaragaye ari mu byishimo ari muri Pisine n’umukunzi we, Georgina Rodriguez, umuhungu we w’imfura, Cristiano Ronaldo. Jr ndetse n’aba bana be b’impanga, Eva na Mateo.

Iyi foto Cristiano yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yayishyizeho amagambo agira ati “ Abana banjye Eva na Mateo bizihije isabukuru ya mbere uyu munsi, ndabashimiye bana banjye nkunda”.

C.Ronaldo yifurije abana be isabukuru nziza abicishije kuri Instagram

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *