Cristiano Ronaldo yishimanye na Mayweather atwara igikombe cya mbere muri Juventus-AMAFOTO

Cristiano Ronaldo yishimiye igikombe cya mbere cy’uyu mwaka ari kumwe n’igihangange mu iteramakofe, Floyd Mayweather.

"Champions Celebrating With A Champion": Cristiano Ronaldo Celebrates Italian Super Cup Victory With Floyd Mayweather

Cristiano na Mayweather, bishimanye mu ntsinzi ya Juventus.

Ibi ni nyuma y’uko Ronaldo yatsindaga igitego AC Milan, igitego kimwe rukumbi cyahesheje Juventus igikombe cya mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Nk’uko bigaragara kuri twitter y’ikipe ya Juventus, amafoto yatangajwe agaragaza ibi bihangange bibiri (Ronaldo&Mayweather) baseka bigaragara ko bishimye.

Andi mafoto agaragaza Mayweather yifotoza afite igikombe Juventus yahawe, ndetse hari n’amugaragaza yifotozanya n’abakinnyi ba Juventus nka Miralem Pjanic na Giorgio Chiellini.

Iyi kipe y’inyabigwi ku mugabane w’uburayi no mu Butaliyani by’umwihariko, yashyize kuri twitter yayo ayo mafoto yavuzwe haruguru maze iyaherekeza amagambo agira ati: “Champions celebrating with a champion, @FloydMayweather meets the team in the Bianconeri locker room.”

Bishatse gusobanura ngo ‘Abatsinze bishimanye n’igihangange, FloydMayweather yasuye ikipe mu rwambariro.”

Uyu mukino wahuzaga Juventus na AC Milan mu gikombe kiruta ibintu gihugu (Italian Super Cup) wabaye kuwa gatatu muri Saudi Arabia.

Ronaldo yasinyiye Juventus, aturutse muri Real Madrid, mu rwego rwo kugira ngo azabafashe kureba uko bakegukana igikombe cya UEFA Champions League baheruka mu  mwaka w’1996.

AC Milan yakinnye iminota 15 ya nyuma batuzuye, nyuma y’uko, umukinnyi wabo wo hagati, Franck Kessie yeretswe ikarita itukura kubera gukinira nabi Emre Can.

Ronaldo ati: “Ntwaye igikombe cya mbere hamwe na Juventus, ndishimye cyane.Nabyifuzaga cyane, gutangira 2019 neza, iyi ni intangiriro nziza, tuzakomeza gutera indi ntambwe umunsi ku wundi.Dutwaye iki gikombe ariko turasabwa gukomea gukora cyane kugira ngo dutware n’ibindi.”

Uyu Rutahizamu w’umunya-Porutigali, amaze gutwara ibikombe byose hamwe 28; birimo; UEFA Champions League 5 n’ibikombe bya shampiyona n’iby’igihugu mu Bwongereza, Esipanye, Ubutaliyani n’igikombe cy’uburayi aherutse gutwarana na Portugal.

Naho Juventus yaciye kuri mukeba AC Milan mu gutwara Super Cup nyinshi aho ifite 8; irusha Milan 1 kuko ifite 7.

Mayweather yifotozanyije igikombe cya Super Cup.

Byari ibyishimo kuri Miralem Pjanic na Mayweather.

Giorgio Chiellini ntiyatanzwe kwifotozanya n’igihangange mu iteramakofe, Floyd Mayweather.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *