Cristiano Ronaldo yasabwe kwitaba urukiko vuba na bwangu ku cyaha cyo gufata kungufu

Ikinyamakuru The Mirror cyandikirwa mu Bwongereza cyatangaje ko nyuma yo gukora iperereza urugo rwa rwa  Cristiano  rwamenyekanye ndetse ategekwa ko agomba kwitaba urukiko vuba na bwangu ku akiregura icyaha cyo gufata kungufu.

Mu Kwakira umwaka ushize 2018 ,umugore witwa Kathryn Mayorga utuye i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yajyanye mu nkiko rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo amushinja kumufata ku ngufu ubwo yari muri hoteli mu mwaka wa 2009.

Ubu ikipe iri gukurikirana iki kirego ya Kathryn Mayorga yasabye inzego z’ubutegetsi kumushyikiriza impapuro zimubwira ko agomba kwitaba urukiko vuba na bwangu. Izi mpapuro biteganyijwe ko zizoherezwa mu byumweru biri imbere mu gihe zizaba zimaze gusemurwa.

Image result for Cristiano Ronaldo with Kathryn Mayorga

Ibi byose ariko Cristiano yagiye abihakana akavuga ko Kathryn Mayorga ashaka kuzamukira ku izina nta kindi.

Polisi yo muri Las Vegas, muri Mutarama uyu mwaka yatanze impapuro zisaba ko Cristiano Ronaldo akorerwa ibizamini bya ADN.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *