Cristiano Ronaldo yagaragaye ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we Rodriguez- AMAFOTO

Icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we, Georgina Rodriguez  ku kirwa cya Ibiza, bakina umukino w’urukundo.

Ronaldo na Rodriguez bari kuri iki kirwa mu biruhuko, mu gihe uyu musore ategerejwe gutangira imikino ye mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani.

C.Ronaldo yaguzwe n’ikipe ya Juventus miliyoni £99, akaba yagaragaye bari mu bwato n’umukunzi we, arimo kumukurura ngo amunage mu mazi, ariko baryoherwa n’umunyenga w’urukundo rwabo.

Ronaldo utegerejwe mu Butaliyani, avuga ko ahagaze neza, ati “Meze neza mu rwego rw’imbaraga, mu mutwe ndetse no ku bw’amarangamutima, ni nayo mpamvu numva nejejwe no kuba hano ari nayo mpamvu yanzanye aha”.

Akomeza avuga ko atandukanye n’abandi bakinnyi, ko ku myaka ye 33 bamwe baba batangiye gusezera mu mikino cyangwa bakajya gukina mu makipe y’abashaje muri Quatar ariko ko we akomeje akazi neza.

Amafoto ya Ronaldo na Rodriguez mu rukundo

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *