Cristiano Ronaldo ategerejwe n’imbaga ku mukino we wa mbere muri Juventus

Nyuma y’ibizamini bitandukanye, byaba iby’ubuzima n’ibyo mu kibuga, icyamamare muri ruhango, Cristiano Ronaldo yashyize umukono ku masezerano yagiranye n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, Ubu akaba tegerejwe n’abatagira ingano, bishishikajwe no kumureba ku mukino we wa mbere muri iyi kipe.

Ronaldo ubu utakitwa rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, yayivuyemo aguzwe miliyoni 89 z’amapawundi, zihwanye na miliyono 100 z’amayero cyangwa se miliyoni 114 z’Amadolari ya Amerika.

Umutaliyani Antonio Cassano w’imyaka 36 wahoze akinira ikipe ya Reala Madrid, avuga ko bidatangaje kubona Ronaldo w’imyaka 33 avuye muri Real M, ko ibitangaza yakoreraga i Santiago Bernabeu ko azabikomereza i Allianz.

Yagize ati “Juventus yakoze ubucuruzi bwiza kuko yakoranye amasezerano n’umukinnyi wa kabiri ku Isi, uwa mbere aracyari Messi, ariko isinya ya Ronaldo muri Juventus ni iya mbere izungura iyi kipe, haba ku buryo bw’imikinire ndetse no mu bucuruzi”.

Ikinyamakuru Goal dukesha iyi nkuru gikomeza gitangaza ko Ronaldo yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Juventus kugeza mu 2022.

Umukino wa mbere azakina nyuma yo kwinjira muri Juventus, uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018, ubwo Juventus izaba icakirana na Chievo Verona kuri Marc’Antonio Bentegodi stadium.

 

 

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *