COVID-19:Gufata ingamba mu kwirinda byatumye U Rwanda rushyirwa mu bihugu 4 bya Afurika byemerewe gutembera mu Burayi

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ ibihugu 4 bya Afurika byemerewe kohereza abaturage barwo gusura umugabane w’ i Burayi  ndetse n’ U Bufaransa by’ umwihariko.

Iki cyemezo cyafashwe kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2020, ubwo Umuryango w’ Ibihugu by’ i Burayi Byunze Ubumwe(UE) n’ Ubufaransa byatangaje ko byemereye ibihungu 15 kuba byasura ako gace.

Bitewe n’ ubukana bwa COVID-19, U Bufaransa n’ ibindi b’ibihugu byo ku mugabane w’ i Burayi byari byafashe ingamba zo gufunga imipaka yabyo hagati muri Werurwe 2020.

U Rwanda, Maroc, Tunisia ndetse na Algeria nibyo bihugu byahawe uburenganzira bwo kuba abaturage babyo bakorera ingendo zabo mu Burayi bitewe n’ uburyo bikomeje gufata ingamba zikomeye mu kwirinda ikwirakwiza  ry’ icyorezo COVID-19.

Kugeza magingo aya, ibihugu byinshi byo muri Afurika byakolonijwe n’ U Bufaransa kandi bifite abaturage benshi muri iki gihugu nka Gabon, Mali byatangiye guhangayikishwa no kwangirwa gusohoka cyangwa se kwinjira mu Bufaransa.

Iki cyorezo gikomeje kwibasira ibihugu biteye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza ndetse na Bresil ariko na none ibarurishamibare ryerekana ko mu Butaliyani no muri Espagne cyagiye cyoroha nubwo cyabanjije kwibasira abantu mu buryo bukabije.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *