Umuhanzi Alain Muku yakoze mu nganzo abinyujije mu ndirimbo ye nshya “Leçon ya Korona” ikubiyemo amasomo Coronavirus isize ku Isi,yibutsa abantu ko ntacyagakwiye kubatandukanya kuko n’akantu katagaragara ku jisho gashobora kubahangara .
Nyuma yo kwitegereza uburyo Coronavirus ishegeshe Isi, umuhanzi Alain Muku yakoze mu nganzo yibutsa abantu ko ntacyagakwiye kubatandukanya kuko n’akantu katagaragara ku jisho gashobora kubahangara.
Mu butumwa yatanze nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, yagize ati” Ndayibatuye, tuzirikane ku mpinduka idusizemo, dushikame kandi dukomere ku isomo itwibukije igira iti:” Horana ubumuntu umuntu ni nk’undi” maze ubuzima bukomeze, tunyuzemo tuwuceke dukomeza kwirinda kuko ishyano riracyatwugarije!
Alain Muku ni umuyobozi wa Kompanyi ifasha abahanzi ya Boss Papa akaba n’umuhanzi ku giti cye.
Abdou Bronze
Bana natwe tugususurutse umenye