COVID-19:Abirara mu mirima y’Abanyarwanda ihinze muri Congo bashyiriweho ibihano

Aba baturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko benshi muri bo bakorera ubuhinzi muri Kongo ,ariko nyuma yaho hashyiriweho ibwiriza ryo gufunga umupaka bamwe ngo inzara irabarembeje kandi barahinze, abandi bakagaraza ko bafite impungenge ko imyaka bahinze izaribwa na bagenzi babo bo muri icyo gihugu bakaba basaba Leta y’u Rwanda kubashyiriraho uburyo bajya gusarura imyaka yabo.

Inzego z’ubuyobozi bwo muri aka karere ka Rusizi zo zitangaza ko hari gukorwa ibiganiro by’ubuvugizi mu nzego nkuru z’igihugu bityo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukaba busaba aba baturage gutegereza umwanzuro wazava muri ibyo biganiro.

Iki ni ikibazo cyumvikana nk’ikitoroshye haba ku ruhande rw’abaturage ndetse no ku nzego z’ubuyobozi ahanini kubera ko ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 zafashwe hari byinshi mu bikorwa by’abaturage byari mu bihugu by’abaturanyi kandi batigeze babona uko babikurikirana.

Aba baturage bavuga ko uretse bo bahingayo, hari n’abandi baturuka mu mirenge ihana imbibi n’uyu wa Bugarama na bo bahahinze imyaka kandi bose bahuriye ku kuba uretse ko hari iyamaze kwera hari n’iyo babuze uko bitaho ngo izatange umusaruro ukwiye.

Uretse ibyemezwa n’aba bahinzi abaturanyi babo bo muri Congo baganiriye n’Ijwi ry’Amerika bakodesha abanyarwanda imirima bemeje ko koko bahinze ndetse byeze ariko ikibazo ari uburyo bwo gusarura none byatangiye kwibwa no kwangirikira mu mirima.Gusa umwe mu bayobozi yashimangiye ko hashyizweho ingamba zo gufunga abazafatwa biba imyaka y’Abanyarwanda by’akarusho abaturiye iyo mirima ngo basabwe gutanga amakuru.

Ihogoza Sandrine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *