COVID-19: Shaddyboo  ubucuruzi bwe bwo kwiyerekana no kwerekana amafoto byakomwe mu nkokora

Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo, arataka igihombo akomeje guterwa na gahunda ya GumaMuRugo yatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Shaddyboo avuga ko ubucuruzi bwe bwo kwiyerekana, kwerekana amafoto no kwamamaza byakomwe mu nkokora n’ibi bihe, kuri ubu akaba agerageza kwamamariza abantu ariko ibijyanye no kwiyerekana no kugenda byahagaze.

Welcome to Webrwanda | All articles about rwanda in a single site ...

Yagize ati “Ibihombo ni byinshi rwose kubera bino bihe ntiwabishyira mu mafaranga ngo ubivuge, ariko kwamamaza ndacyabikora nk’uko bisanzwe n’ubwo nyine bitandukanye na mbere”.

Shaddyboo avuga ko yari afite ibitaramo bibiri yagombaga kujya kwigaragarizamo mu bihugu bitandukanye, bikaba byaramaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Mfite igihombo gikomeye kuko nagombaga kujya Kinshasa muri Kongo guhostinga mu kwezi kwa Kamena, ngahita njya mu gihugu cya Canada mu kwezi kwa Nyakanga cyangwa ukwa Kanama, urumva ko nagombaga gushaka ibyangombwa n’ibindi, biragaragara ko bitagishobotse, turabyakira uko bije”.

Nubwo akomeje guhomba, Shaddyboo ngo afite ubufasha yahawe n’abantu batandukanye hirya no hino ku isi, ku buryo azatanga ubufasha muri ibi bihe dore ko byahuriranye n’igisibo cya Ramadhan kandi akaba ari Umuyisilamukazi.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *