COVID-19: Rayvanny yasohoye indirimbo yise Corona yumvikanamo amagambo ya Perezida Magufuli

Rayvanny yasohoye iyi ndirimbo kuri uyu Wakabiri, ikaba yumvikanamo amagambo ya Perezida John Magufuli wa Tanzaniya abwira abaturage kutirengagiza cyangwa gusuzugura  icyorezo cya Coronavirusi kuko cyica.

Raymond Shaban Mwakyusa w’imyaka 26 y’amavuko uzwi nka Rayvanny, afatanyije na Perezida Mgufuli wa Tanzaniya bashyize hanze iyi ndirimbo iri mu buryo bw’abamjwi, mu rwego rwo gukangurira abaturage bo muri Tanzaniya kwirinda COVID-19. Amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo Rayvanny agira ati «Twese dusenge Imana kugirango iki cyago kijyende, twirinde kugirango kitatugeraho. Imigabane yose y’isi yamaze gufatwa, iyi ndwara irica kandi nta muti ifite.» akomeza aririmba ko abenshi ari abakene ko bo ubwabo batabasha kurwanya iyi ndwara uretse kubiragiza Imana.

Rayvanny akomeza agira ati «Karaba intoki,… nuba ugaragaje ikimenyetso ihutiye ku bitaro ; Corona…, Corona…… Corona…..,  Corona….. »

Magufuli-Corona yumvikanamo amagambo ya Perezida wa Tanzaniya Jonhn Pombe Magufuli, na we abwira abaturage kwirinda no gukurikiza amabwiriza ku cyorezo cya COVID-19. Amwe mu magambo ya Perezida Magufuli  muri iyi ndirimbo aba abwira abatuye Tanzaniya, ko badashobora  guhashya iki cyorezo mu gihe baba batakurikije amabwiriza. Agira ati «Minisitiri w’ubuzima yatangaje uburyo butandukanye bwo kwirinda dushobora kubifata. Bavandiimwe Batanzaniya, ndasubiramo nti ‘dukurikize amabwiriza n’imbaraga zose’.»

Perezida Magufuli akomeza agira ati «Iyi ndwara irica kandi yica vuba cyane. Ndabasaba bavandimwe Batanzaniya, ntidusuzugure iyi ndwara. Ntituyisuzugure na gato.» akomeza avuga ko ari ngombwa gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Kuri uyu Wambere tariki ya 16 Werurwe 2020 nibwo muri Tanzaniya hagaragaye umuntu wa mbere urwaye icyorezo cya Coronavirus. Bivugwa ko uyu muntu yari aturutse mu gihugu cy’Ububirigi.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *