COVID-19:  Muri Afrika y’Epfo ingendo z’indege zose zahagaze mu gihe cy’iminsi 70

South African Airways  kuri uyu Wagatanu yahagaritse ingendo mpuzamahanga z’indege zayo mu gihe kingana n’amezi abiri n’imins 10, zikazasubukurwa nyuma ya tariki 31 Gicurasi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirusi.Minisitiri w’Ubuzima muri Afrika y’Epfo Dr. Zweli Mkhize

Indege za Afrika y’Epfo zigwa mu bihugu byinshi kandi bikomeye ku migabane ya Amerika, Aziya n’Uburayi. Gusa, ibyo bihugu ubu ni byo byamaze kugaragaramo imibare myinshi y’abanduye icyorezo cya COVID-19. Muri ibyo bihugu harimo; Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ubwongereza n’ibindi. SAA batangaje ko n’ingendo zerekeza muri Sao Paul zihagaze.

Ubu ingendo z’indege zikomeza muri Afrika y’Epfo, ni iz’imbere mu gihugu zonyine.

Ibihugu byinshi bikomeje guhagarika ingendo z’indege kubera icyorezo cya Coronavirusi.

Kuri uyu Wagatanu, Minisitiri w’ubuzima muri icyo gihugu Dr. Zweli Mkhize, yabwiye abaturage bo muri Afrika y’Epfo ko nta muti uraboneka wavura iki cyuorezo, ariko abizeza ko leta ri gukora ibishoboka byose. Yagize ati”Ubu turi mu gikorwa cyo gushyiraho inama njyanama nshya muri minisiteri, izaba irebana n’iki cyorezo kandi hagashyirwamo imbaraga nyinshi cyane.” Yakomeje avuga ko bari ubuyobozi buri kureba uburyo hakorwa ihuriro cy’abaganga mu kureba icyakorwa harimo no kwegera abaturage.Icyorezo cya Coronavirusi cyiswe COVID-19 kimaze guhitana abantu  barenga 10.000

Ubu abantu bagera ku 202 bamaze kwandura indwara ya Coronavirusi muri Afrika y’Epfo, naho  abagera ku 10.000 ni bo bamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 ku isi. Mu gihe abantu bagera ku 244,523 bamaze kwandura Coronavirusi, kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti urabonerwa icyi cyorezo. Icyo umuntu wese asabwa ni ugukaraba intoki n’amazi n’isabune, kandi ukabikora  inshuro nyinshi.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *