Covid-19: Mu Rwanda abantu 20 bakize haboneka abarwayi 6

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2020, habonetse abarwayi bashya 6 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) n’abakize 20, bituma umubare w’abamaze gukira ugera ku 3,246 bangana na 67% by’abarwayi bamaze gutahurwa mu Rwanda kuva muri Werurwe.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Rwanda bageze ku 4,873. Abarwayi bashya barimo 2 babonetse mu Mujyi wa Kigali, batatu babonetse mu Karere ka Nyagatare n’undi umwe wo mu Karere ka Rubavu.

Uyu munsi hafashwe ibipimo 1,306, bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 507,964.

Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,598, iki cyorezo kikaba kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi 29, bangana na 0.6% by’abanduye.

Ingendo zijya n’iziva mu Karere ka Rusizi mu modoka rusange zarafunguwe, kimwe n’izihuza Umujyi wa Kigali n’Intara z’u Rwanda, nyuma y’igihe kinini zari zimaze zisubitswe mu rwego rwo kubanza kugenzura imiterere y’icyorezo mu Gihugu.

Kuri ubu ingendo zirabujijwe guhera saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 5:00 za mugitondo, n’amashuri azatangira mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020.

Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, kuko imibare y’abandura bashya yongeye kugabanyuka ugereranyije n’uko byari byifashe mu mezi abiri ashize.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imbonerahamwe ku makuru ya Covid-19 mu Rwanda kugeza ku ya 6 Ukwakira 2020

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 519 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 257 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 36.9 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 35.9 barimo abasaga miriyoni 27 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe.

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *