Bimwe mu bitaramo mpuzamahanga byimuriwe muri 2021 bitewe na COVID-19

Hirya no hino ku isi, ibyamamare bikomeye byari byarateguye ibitaramo byo gushimisha abakunzi muri 2020, gusa ntibyabakundiye kubera icyorezo cya Coronavirusi. Ubu bamwe muri bo barabihagaritse burundu abandi bimura amatariki bizaberaho bishyirwa muri 2021.

Uru ni urutonde rw’abahanzi n’ibitaramo byasubitswe bikazasubukurwa umwaka utaha.

Litle Big Town: Aba bahagaritse ibitaramo bise Nightfall Tour bari batangiye ubu bikazasubukurwa mu mpera za Kanama 2020.

Avril Levigne: Uyu, ari mu basubite ibitaramo bizazenguruka isi yose, abinyujije kuri Instagram akaba yaratangaje ko ibi bitaramo yise Above Water World Tour, bizatangira muri Mutarama 2021 bigatangirira i Tokyo mu Buyapani.

Snoopdog: Uyu muhanzi wari watangaje ibitaramo byo kuririmba indirimbo ziri kuri Albumu ye nshya yise I Wanna Thank Me, ubu yamaze kwimurira ibi bitaramo muri Gashyantare 2021, aho bizatangirira mu Bwongereza bigakomereza muri Ireland.

Harry Styles: Umuhanzi ukomoka mu bwongereza na we yatangaje ko ibitaramo bye yise Love On Tour, bizatangira mu mpera za Gashyantare bigakomeza no muri Werurwe 2021.

Shown Calvin: Abiinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko ibitaramo bye yise Steady On, bizasubukurwa muri Werurwe 2021.

Chris Stapleton: Uyu ari mu bari bafite ibitaramo bikomeye muri Amerika bibera ku mihanda bizwi nka All-American Road Show, ubu yamaze kubyimurira muri Mata 2021.

Rionel Richie: Yamaze kwimura gahunda y’ibitaramo yari gukorera mu Bwongereza, atangaza ko bizatangira Kamena 2021 bigasozwa muri Kanama 2021

Ireland ‘s Longitude: Ibi ni ibitaramo byari byateguwe bitumirwamo abahanzi bakomeye bo muri amerika barimo Kendrik Lamar, A$AP Rocky, Tayler n’abandi benshi, gusa ibi bitaramo na byo byimuriwe muri Nyakanga 2021 nkuko ubuyobozi bw’akanama kabiteguraga bwabitangaje.

Uretse ibi bitaramo mpuzamahanga, hari n’ibindi bitaramo bitandukanye byajyiye bihagarikwa ibindi bikimurirwa amatariki. Muri ibyo twavugamo ibya hano mu Rwanda nk’igitaramo cyari kiswe Ikirenga Bahanzi cyari kuba tariki ya 08 Werurwe 2020. Ni igitaramo cyari kwitabirwa n’ibyamamare bikomeye hano mu rwanda nka Cecile Kayirebwa, Jule Sentore ndetse n’abandi.

Ubu umuntu wese ukurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro n’ibitaramo, ntabwo yatinda gusubiza ko hari amahirwe make yo kuzongera kubona abantu bataramana n’abahanzi bakunda. Ndetse bisa n’ibikorwa bizafungurwa bwa nyuma bitewe nuko icyorezo cya Coronavirusi kizaba kiri gukendera ku isi hose.

 

T.U Nsanze

 

 

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *