Coronavirus ikomeje kwisasira ibihangange,Aurlus Mabele na Manu Dibango bamaze kutuvuyemo

Uko iminsi yicuma niko umubare munini mu batuye isi urushaho kwandura icyorezo cya coronavirus abandi barimo ibyamamare binyuranye barushaho kwbasira abandi bakahasiga ubuzima barimo abaririmbyi Aurlus Mabele na Manu Dibango.

Umuhanzi Aurlus Mabele wari ukomeye...Aurlus Mabele

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Congo Brazzaville witwa Aurlus Mabele kuwa kane taliki ya 19 Werurwe 2020 yapfuye  azize indwara ya coronavirus i Paris mu Bufaransa bitangazwa n’umukobwa we.

Aurlus Mabele wari ufite imyaka 67 yakunze kwitwa “umwami w’injyana ya Soukouss” azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Liste Rouge’ cyangwa ‘Embergo’ zakunzwe cyane hambere.

Umukobwa we, umuhanzi Liza Monet, yatangaje ko abanyekongo Brazzaville “babuze igihangange cy’injyana ya Soukouss”, avuga ko nawe ashenguwe n’agahinda.

Manu Dibango

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 azize Covid-19 nanone  indwara  coronavirus  yahitanye umuhanzi Manu Dibango wahimbwe “Papy Groove” afite imyaka 86.

Urupfu rwe rwatangajwe n’abo mu muryango we, bavuze ko yishwe na Covid-19.

Itangazo ry’umuryango we rigira riti Babyeyi dukunda, nshuti, ijwi rirahamagarira kure… N’umubabaro turabatangariza urupfu rwa Manu Dibango, ‘Papy Groove’ wacu, yapfuye tariki 24 Werurwe 2020 afite imyaka 86, azize Covid-19.”

Manu Dibango ubusanzwe akomoka muri Cameroon yageze i Marseille mu 1949 akiri ingimbi, ibikorwa bye byamuhesheje umudari w’icyubahiro Chevalier de la Légion d’honneur mu 2010.

Uyu mugabo yari agikomeye acuranga injyana ya jazz n’iyitwa musique classique, ndetse mu mwaka ushize yakoze ibitaramo bitandukanye.

Abamuzi bavuga ko yari umugabo w’igihangange, munini kandi ubwo bunini bwe bungana n’ubumuntu yagiraga, ngo yahoraga yishimye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko Cemeroon, Africa n’Isi bibuze umuntu ukomeye, ukwiye icyubahiro.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *