Congo:Haribazwa niba Perezida Félix Tshisekedi azakurikiza politike ya Se wabaye Minisitiri w’Intebe ubugira gatatu

Kuya 25 Mutarama 2019, nibwo Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi, umuhungu wa nyakwigendera Etienne Tshisekedi wa Mulumba yarahiriye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo aba Perezida wa gatanu wo kuyobora igihugu gifatwa nk’umugabane kubera ubunini bwacyo.

Image result for Etienne TshisekediNyakwigendera Etienne Tshisekedi wa Mulumba yabaye Minisitiri w’Intebe muri Congo ubugira gatatu

Félix Tehisekedi  niwe ubashije gukabya inzozi za Se umubyara zo kuba Umukuru w’Igihugu, nyuma y’uko Ise nk’impirimbanyi ikomeye muri politiki kuva ku ngoma ya Mobutu Sesese Seko atabashije kugera ku ntego ye yo kuba umukuru w’iki gihugu gikungahaye ku bukungu ntagerernwa bwaba ubwo ku butaka no mu nsi yabwo.

Etienne Tshisekedi, yakunze kuba umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, ubundi akabuyoboka,  bidateye kabiri akongera agasubira ibubisi.

Ku butegetsi bwa Mobutu yagarutse ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe  inshuro eshatu (1991, 1992-1993 na  ​​1997), ayoboye ishyaka rya UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social)   ryakunze kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwo muri iki gihugu.

Related imageFélix Antoine Tshilombo Tshisekedi aheruka gutorerwa kuyobora Congo

Uyu munyapolitiki utarava ku izima, yakunze kwiyegerezwa na Mobutu kubera ubwenge bwe cyane ko ariwe munyekongo wabonye  bwa mbere impyamyabushobozi muri Kaminuza y’i Buruseli mu Bubiligi bityo aba intiti nkuru muri icyo gihe cye. Yavutse kuya 14 Ukuboza 1932 apfa kuya 1 Gashyantare 2017), kugeza na n’ubu ntarashyingurwa.

Ibyo uyu mugabo atabashije kugeraho, umuhungu we Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi w’imyaka 55 y’amavuko, niwe ubigezeho nyuma y’urupfu rwa Se. Aha umuntu ntiyabura kwibaza niba azagenedera ku murongo wa politiki wa Se cyangwa afite undi yihariye. Ibi ni ukubitega amaso cyane ko ariwe asimbuye Se ku buyobozi bw’Ishyaka rya Se rya UDPS ryashinzwe mu w’1982.

Iki gihugu cyatangiye kitwa Congo-Kinshasa nyuma ku ngoma ya Mobutu Sese Seko kuku Ngbendu wa Zabanga kitwa Zayire. Avuye ku butegetsi asimbuwe na Laurent-Désiré Kabila, wagiye ku butegetsi kuya 16 Gicurasi 1997 kugeza kuya  30 Ukuboza 2006 cyongera kwitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugeza magingo aya.

  • Joseph Desiré Mobutu (Mobutu Sese Seko kuku Ngbendu wa Zabanga ) wo mu ishyaka MPR,  yagiye ku butegetsi kuva 25/11/1965 kugeza kuya  16/05/1997.
  • Laurent Desiré  Kabila, umusirikare, yagiye ku butegetsi  kuwa 25/11/1997 kugeza kuya 16/01/2001 arashwe.
  • Joseph Kabila wo mu ishyaka rya PPRD , yagiye ku butegetsi kuya 17/01/2001 kugeza 25/01/2019
  • Félix Tshiskedi wo mu ishyaka UDPS, yagiye ku butegetsi kuya 25/01/2019 kugeza ubu.

 

Nyampeta Abdou-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *