Congo-Kinshasa: Intwari Lumumba ni muntu ki?

Hasigaye amezi make ngo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya  Congo hizihizwe isabukuru y’imyaka 59 y’ubwigenge, n’imyaka 58, Patrice Emery Lumumba yiswe, umuntu ufatwa nk’intwari yazize gushakira ubwigenge icyo gihugu.

Image result for Patrice Emery LumumbaAmakuru dukesha Wikipedia, avuga ko Patrice Lumumba yavutse tariki ya 22 Nyakanga 1925 ahitwa Onalua yicwa ku tariki ya 17 Mutarama mu 1961.

Yabaye Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma iza kwitwa Zayire iyoborwa na Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga.

Afatanyije na Joseph Kasavubu bashakiye Abanyekongo ubwigenge bwa Congo Mbiligi.

Lumumba afatwa nk’intwari ya mbere icyo gihugu cyagize.Yishwe ku bufatanye bwa bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Bubiligi bafatanyije na bamwe mu bayobozi b’Intara ya Katanga bashakaga gukorana n’Abakoloni mu rwego rwo kwikiza uwari ababangamiye yicwa n’inzego z’Ababiligi zifatanyije n’inzego z’ubutasi za Leta zunze Ubumwe za Amerika (CIA).

Image result for Patrice Emery LumumbaPatrice Emery Lumumba yatangiriye amashuri ye ahitwa Onalua ahitwa mu gace ka Katako-Kombe, yiga amashuri y’aba missionnaire bari baje kwigisha muri Afurika ariko nabo bakaba baravangagamo na politiki. Ikizwi ni uko yari umuhanga mu ishuri, ubundi yiga mu ishuri ry’abanya Suwede kugeza mu mwaka wa 1954.

Mu mirimo yakoze yashatse uburyo bwo kunga Abanyekongo bagashyira hamwe bakamaganira kure ama sosiyete. Yashinze ishyirahamwe ryitwa« APIC » (Association du Personnel Indigène de la olonie) ishyirahamwe ryo guharanira uburenganzira bw’abanyagihugu.

Mu mwaka wa 1955 yabashije kuvugana n’umwami Baudouin wari mu rugendo muri icyo gihugu baganira ku buzima bw’igihugu muri rusange.

Muri urwo ruzinduko kandi yabashije kuganira na Auguste Buisseret wari Ministre w’Ububiligi ushinzwe ibyerekeranye n’Abakoloni ku byerekeranye  n’iterambere rusange rya Kongo cyane cyane mu byerekeranye n’uburezi.

Related imageMu mwaka wa 1956 nibwo yatangiye kwivumbura ku butegetsi bw’Ababiligi agaragaza ko ari aha Abanyekongo kuyobora igihugu cyabo. Mu gitabo yanditse gifite umutwe ugira uti” Le Congo,terre d’avenir, est-il menacé?”ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga uti Kongo nk’igihugu gifite imbere nticyaba kibangamiwe? Iki gitabo kikaba cyarasohowe nyuma y’urupfu rwe kuko batatumye gisohoka. 

Mu mwaka wa 1956 yashinjwe kuba yaranyereje amafaranga ahanishwa gufungwa umwaka nyuma ahabwa imbabazi akomeza akazi ka politike ahabwa akazi mu ruganda rukora inzoga. Yaje kutumvikana n’abakoloni afatanyije na bamwe mu banyapolitike ari banyo byaje kumuviramo kugambanirwa aranapfa.

Image result for Patrice Emery LumumbaAbabiligi bateranyije inama yo kuganira n’abashaka ubwigenga barekura Lumumba wari ufunzwe ngo abashe kuyigiramo uruhare.

Nyuma Leta y’u Bubiligi yisanze mu kibazo kiyikomereye cyo guhangana n’abantu bishyize hamwe bagomba guharanira uburenganzira bwabo kandi bagomba kubihagarika. Byabaye ngombwa ko hatangwa ubwigenge butangwa mu mwaka w’1960 n’amatora ategurwa muri uwo mwaka.

Amatora yasize uwitwa Kasavubu ariwe ugizwe umukuru w’igihugu naho Lumumba aba Ministiri w’intebe.

Image result for Patrice Emery LumumbaLumumba yasabye ko mu nzego zitandukanye cyane cyane igisirikare kigomba kugirwa n’abanyafurika gusa. Mu minsi ikurikiyeho abasirikare basaga ibihumbi icumi na kimwe n’Ababiligi barirukanwe.

Ikibazo kiba kibaye icyo mu rwego mpuzamahanga. Mu rwego rwo kumwikiza bamwe mu bayobozi b’Ababiligi bafatanyije n’inzego z’ubutasi za Leta zunze ubumwe za Amerika bashatse uburyo bamwica bakoresha Mobutu, ibyo bigerwaho.

Abdou Nyampeta-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *