Confiance Muhumure mu ndirimbo nshya ‘Ntibizagufata’ mbere y’iminsi 3 ku gitaramo yatumiyemo Prophet Sultan n’Amatsinda akunzwe mu Rwanda.[YUMVE]

Umuramyi Muhumure Confiance usanzwe azwi mu matsinda yo kuramya Imana nka Heman Worshipers na Alarm ministries, yasohoye indirimbo ‘Ntibizagufata’ mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo yinjire mu gitaramo yatumiyemo Prophet Sultan Eric n’Amatsinda yo kuramya akomeye i Kigali.

Umuramyi Muhumure Confiance unitegura igitaramo Tariki 17 Gashyantare.

Mu kiganiro yahaye Celebzmagazine.com, Muhumure yavuze ko iyi ndirimbo igamije kubwira abantu kutagira ubwoba kuko abari muri Yesu badakwiye gutinya.

Yagize ati : «Icyo indirimbo igamije ni ukubwira abantu bari muri Yesu ko ntakizabatera ubwoba.Ni Yesu gusa twishingikirijeho ntabwoba dufite ; ibikubita abandi hasi twe ntacyo bizadutwara. »

Uyu muramyi yakomeje avuga ko yifuza ko abazumva iyi ndirimbo bakomera mu kwizera imbaraga ziri muri Yesu.

Iyi ndirimbo yamaze gusohoka kuri uyu wa Kane, mu gihe ku cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019, Umuramyi Muhumure Confiance azakora igitaramo gikomeye yise ‘Kuramya bikora ku mutima w’Imana Live Concert’ yatumiyemo Prophet Sultan Eric, amatsinda akomeye mu kuramya Imana nka : Healing worship team, Alarm Ministries, Heman worshipers, True Promises Ministries, Kingdom of God Ministries n’abaramyi barimo; Simon Kabera, Mpundu Bruno na Ben & Chance.

Prophet Sultan Eric ni Umushumba mukuru w’Itorero Zeal of the Gospel Church rikorera i Nyamirambo, akaba yaratumiye n’uyu muramyi mu rwego rwo kugira ngo azabwirize ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ndetse anababwire icyo Imana ivugana nabo dore ko asanzwe ari Umuhanuzi.

Iki gitaramo kizatangira saa munani n’igice (14h30’) i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA), kwinjira ni amafaranga 10,000 Frw  muri VVIP, 5,000 Frw muri VIP na 3,000 Frw ahasanzwe. Gusa nk’uko yagiye abibwira Itangazamakuru, ngo hari n’abantu 200 bazahabwa amatike y’ubuntu.

Umva indirimbo ‘NTIBIZAGUFATA’ ya Muhuhure Confiance

Ni igitaramo yatumiyemo Prophet Sultan Eric n’Abaramyi bakunzwe mu gihugu.




4 thoughts on “Confiance Muhumure mu ndirimbo nshya ‘Ntibizagufata’ mbere y’iminsi 3 ku gitaramo yatumiyemo Prophet Sultan n’Amatsinda akunzwe mu Rwanda.[YUMVE]

  1. Paul G

    Sinshobora kubura muri iyi concert. Tuzaramya umutima w’Imana ukorweho hamwe n’umuhanuzi wacu dukunda cyane Prophet Sultan Eric.

    Iki ni igihe cyo gukora no kuboneka kw’Imana gusa abanyarwanda benshi ntibabizi. Icyampa bakabimenya ko Imana iri available hanyuma bakaza kumva icyo ibavugaho

    Reply
  2. Ribanje Leonard

    Ndumva ari gutera imbere. Nagumye yaguke arenge imipaka mu izina rya Yesu

    Ubwo yatumiye Prophetic sultan Eric, ndamuzi twarahuye ubuzima bwanjye burahinduka.

    Nanjye reka nyashake njyeyo

    Reply
  3. Emmanuel Juru

    Amafrw 10k ni make ukurikije ikintu nzakura muri iki gitaramo . Kuramya bikora ku mutima wImana ( nukuri I expect smthing big kuko rwose hakabaho kwigaragaza kwimbaraga zImana ( Imana ishimwe ko Umuhanuzi sultan Eric azaba ahari.

    Reply
  4. Emmanuel Juru Isingizwe

    Amafrw 10k ni make ukurikije ikintu nzakura muri iki gitaramo . Kuramya bikora ku mutima wImana ( nukuri I expect smthing big kuko rwose hakabaho kwigaragaza kwimbaraga zImana ( Imana ishimwe ko Umuhanuzi sultan Eric azaba ahari.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *