Clapton ‘Kibonke’ yibarutse imfura y’umukobwa nyuma y’amezi 2 ashyingiranwe na Jacky.

Mugisha Emmanuel Clapton ‘Kibonke,’ umunyarwenya umaze kwamamara by’umwihariko muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko, yibarutse umukobwa w’imfura nyuma y’amezi hafi abiri asezeranye na Mutoni Jacky, bagatangira kubana byemewe n’amategeko.

Ornella, Imfura ya Kibonke na Jacky.

Aganira na Igihe, Kibonke yavuze ko umugore we yabyaye neza ntakibazo anavuga amazina y’umwana.

Yagize ati “Yego twibarutse! Madamu ameze neza, yabyaye batamubaze. Yabyariye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, umukobwa wanjye nahise mwita Mugisha Ornella.”

Tariki ya 18 Ukwakira nibwo inkuru y’ubukwe bwa Kibonke na Mutoni Jacky bari bamaranye imyaka 3 bakundana yamenyekanye.Ni ubukwe bwabereye mu murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.

Icyo gihe benshi ntibahise babyemera kuko bumvaga ari urwenya nk’uko uyu Kibonke akunze kwifata amashusho akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yagize ati “Binyibutsa igihe Papa na Mama bari gusezerana, natumira abantu ntibaze bagira ngo ni ugukina, nyuma mberetse amafoto bakajya bansaba imbabazi.”

Aha ni Tariki ya 18 Ukwakira ubwo Kibonke na Mutoni Jacky basezeranaga mu murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro.

Uyu mugabo utarigeze ahakana ko yakoze ubukwe umugore we atwite ndetse akemera ko yakoze icyaha, akanagisabira Imana imbabazi n’itorero rye rya Healing Center, yavuze ko kwakirwa mu itorero ari byo bitahiwe. Gusa ngo gutera inda Mutoni si byo byatumye bahita bakora ubukwe.

Ati “None se abantu bose babyariye iwabo kuki abakunzi babo batabatwaye? Ni uko abo bakundanaga nta gahunda bari bafite, n’iyo wenda bitabaho nari kumushaka.”

Uyu mugabo izina rye rimaze gukomera ku bakunda urwenya no mu bandi bakunda filime nyarwanda ziri muri uwo mujyo. Ajya akora n’indirimbo zituma benshi bakubita udutwenge.

Niyikiza Theoneste – Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *