Christopher  yariye indimi abajijwe ko afite umukunzi

Muneza Christopher bazi ku izina ry’ubuhanzi nka Christopher,mu ijoro ry’iki cyumweru dusoje bitunguranye yabajijwe iby’urukundo uwo akunda n’igihe yitegura gusezerera ubuseribateri arya indimi.

Image result for Muneza Christopher

Ni mu kiganiro Sunday Night,umutumirwa mukuru Christopher yabajijwe byinshi ku muziki akora bitunguranye umunyamakuru anamubaza ko afite umukunzi n’igihe yitegurira gusezerera ubuseribateri. Christopher mbere yo gusubiza wafashe umwanya muto abitekerezaho,yirinze kugira icyo abitangazaho haba iby’umukunzi we n’igihe bazashyingiranwa. Ati”ibyo n’ibanga ryanjye munyemerere tubyihorere,gusa ni ninjira muri uwo mushinga nzabibamenyesha.”

Umunyamakuru yanze kumuvirira utyo,amubaza nibura iby’ingenzi biranga uwo bazabana nk’umugore we.Aha naho yatinze kugira icyo abivugaho gusa nyuma yo guhatwa ibibazo yaje kuva ku izima yemeza ibigera kuri 2 nabyo wumva abivuga nk’utabishaka.

Ati”Sinkunze gukomeza ubuzima ngo ndifuza iki n’iki.Gusa nyine nabwo mu buzima bwa muntu, umuntu akunda ibye ndetse yifuza no kuzabana n’uwo yishimira akunda.”Christopher yirinze kugira byinshi ashyira ahagaragara ariko yemeza akunda umukobwa wiyubaha kandi wigirira ikizere akanakunda Imana.Christopher ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahisha amakuru yabo kuburyo utapfa no kumenya imikorere yabo n’ibyo bateganya.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *