Christoper agarukanye ishusho nshya mu muziki

U mwaka wari wihiritse umuhanzi Christoper asa n’uwasezeye muzika bucece,yifashishije instagram ye yashyize hanze ifoto imugaragaza afite ibisuko ku mutwe we atamenyereweho bica amarenga ko hari igikorwa ashaka gusangiza abakunzi be.

Benshi ntibavuga rumwe ku ifoto igaragaza Christopher muri iyi minsi

Christoph Muneza uzwi mu muziki Christopher yakoze ibitamenyerewe kuri we ashyira hanze ifoto imugaragaza afite ibisuko biharawe ku bahanzi, ibintu akenshi abahanzi bakunze gukora iyo bafite nk’indirimbo nshya bari hafi gushyira hanze, cyangwa ibitaramo bashaka kugaragaramo basa ukundi.

Akimara gushyira iyi foto ku rubuga rwe rwa instagram , Chris ntiyorohewe n’abanenga ibyo yikoze nubwo hatabuze n’ababishima barimo n’abahanzi bagenzi be.

Indirimbo aheruka gusangiza abakunzi be

Umwaka wari usize atumvikana cyangwa ngo agaragare mu ruhando rw’umuziki,ni nyuma yo gutandukana na Kina Music yamufashaga mu by’umuziki.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *