Christine Uwizera Coleman wiyita umuhanuzi akangisha abantu ubuyobozi bw’ u Rwanda ni umuntu ki? akora iki”

Christine Uwizera Coleman ntabwo yamenyekanye cuane kubera amasengesho ye cyangwa inshingano ze nk’ umukozi w’ Imana ariko yaje kwamamara ku buhanuzi bwe bw’ ibinyoma kuri Leta y’ u Rwanda ndetse kuri Perezida Paul Kagame by’ umwihariko.

Christine Uwizera Coleman yake kwigira pasiteri ndetse n’ umuhanuzi agamije kwishakira umugati akoresheje amayeri yo kwizeza abantu ibitangaza ku buzima bwabo bw’ ejo hazaza, nk’ uko tubikesha Virungapost.

Uyu mugore wiyita umukozi w’ Imana ariko utari kure ya politiki aherutse kugira ikiganirona SABC nyuma y’ aho Paul Rusesabagina aherutse kugezwa mu Rwanda uyu yavugaga ko uyu munyapolitiki yashimuswe ku bw’ impamvu z’ ubuhanuzi.

Yagize ati «  Nta yindi mpamvu yatumwe Rusesabagina yashimutswe ni uko hari umuntu wamuhanuriye muri 2014 ko azaba Perezida w’ u Rwanda

Abandi bakozi b’ Imana batandukanye batangajwe no kubona uyu Coleman atumirwe mu kiganiro cya politiki gikomeye muri SABC batangiye kubona ko ari izindi nyungu za politike ashaka.

Abantu bamuzi neza aho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko inyigisho ze ko ari mu mubare w’ abahunizi b’ ibinyoma kuko icyo yishakira indamu n’ amaramuko ku buryo akoresha iturufu yo kuyobya abantu ashaka amafaranga.

Coleman utuye muri Colorado yavukiye mu Karere ka Gakenke ni umukobwa wa Marie Akimanizanye na Dominique Dirimasi wahoze ari umuyobozi w’ ishuri i Kibungo.Abakurikiranira hafi ubuzima bwa Coleman bemeza ababyeyi bapfuye kera akiri muto ku buryo ngo bishobora kuba byaramugizeho ingaruka.

Christine Uwizera Coleman yageza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 1997 ubwo yaje guhugurwa aba umupasiteri mu itorero, Blazing Holy Fire Church mu gace k’ i  Denver mu Ntara ya  Colorado.

Azwiho nk’ umuntu ubona amafaranga ari uko asengeye abantu avuga ko yanasizwe amavuta n’ Imana kugira ngo ayikorere afasha abaperezida b’ ibihugu akanagira inama abantu bose bo ku isi bavuga rikijyana ndetse n’ abafata ibyemezo.

Mu gitabo cye gishyashya «SOS-Rwanda’s 30-Year Apocalypse», Christine Uwizera Coleman avuga ko yari afite imyaka 18 y’ amavuko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya butandukanye yemeza ko yari mukuru ku buryo ibyabaye icyo byose yabibonye ariko yiyita ko ari umuntu wacitse ku icumu ariko na none hari umusaza we bavindimwe Jean Dirimasi aregwa kugira uruhare muri jenoside akaba yarahungiye muri Uganda aho atuye ubu.

Coleman ntawhema kubwira isi ko yacitse ku icumu mu Rwanda no muri Congo-Kinshasa mu gihe bamwe mu muryango we bagize uruhare muri jenoside. Bamwe mu banyarwanda bari muri diaspora bavuga ko  bibaje cyane kumva Christine Uwizera yiyita ko yacitse ku icumu.

Mu bitekerezo bye akomeza kumurika, Christine agaragaza ko mbere yo kuza kwa Paul Kagame u Rwanda rutari rufite ikibazo cy’ impunzi cyangwa n’ abimukira.

Abanyarwanda baba hanze basanga uyu  Uwera Christine Coleman agamije kugoreka amateka aho anavuga ko jenoside itatangiye muri 1959 aho aganisha guhakana ko Parmehutu yishe abatutsi, itwika inka zabo nabo bahungira mu mahanga.

Mu gitabo cye,  Coleman avuga ko u Rwanda rwari rutekanye mbere ya 1990 ariko ntashoboye gusobanura impamvu  impunzi z’ abanyarwanda zari zishwiragiye ku isi yose ndetse ntanagaragaza igituma Perezida Juvenal Habyarimana atashakaga gukemura icyo kibazo cy’ ingutu.

U Rwanda rutunze ibyumba by’ iyicarubozo ndetse rwishe abantu bose ndetse n’ abacitse ku icumu n’ imwe mu ntero Uwera Christine Coleman akunze gukoresha mu imbwirwaruhame ze mu rwego rwo kurushaho kwangisha abanyarwanda Leta.

Imikorere ya Uwera Christine Coleman ishobora koreka no gushuka abadakurikirana amakuru nyayo yo mu gihugu kuko uyu muntu akomeza guharanira kwangisha abantu igihugu ndetse n’ abayobozi bacyo muri rusange.

Yerekana impande mbi gusa , kuko avuga ko nta burenganzira bwa muntu, nta butabera ahubwo avuga ko mu Rwanda hari akarengane n’ ibindi bibi bishamikiye kuri ibyo.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *