Chris brown yamaganye umushinja ihohoterwa

Nyuma yo gufungirwa I Paris ashinjwa gufata ku ngufu umugore, Umuhanzi w’umunyamerika CHRIS BROWN yarekuwe nta mande aciwe nyuma yo guhatwa ibibazo. Ibiro by’ubushinjacyaha bya Pari byatangaje ko iperereza ku byaha yaba yarakoze rigikomeje.

Image result for Chris brownIki cyamamare n’abandi bagabo babiri bafunzwe kuwa mbere tariki ya 15 Mutarama 2019 nyuma yuko umugore w’imyaka 24 abareze ko yahohotewe muri MANDARIN ORIENTAL HOTEL. Iyi hoteli ikaba iri mu mugi wa Paris.

Nyuma yo gufungurwa, Chris brown yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Instagram ngo anyomoze ibyo yashinjwaga. Yagize ati “Ndashaka kubabwira ukuri, ibi nshinjwa si ukuri, ku ifoto ye yanditseho ko umushinja kumufata ku ngufu ashobora kuba anicuruza”

Ibyo Chris Brown yatangaje kuri Instagram ye nyuma yo kurekurwa.

Abagabo babiri bari bafunganwe na CHRIS BROWN byavuzwe n’itangazamakuru ry’ubufaransa ko ari umurindira umutekano ndetse n’inshuti ye nabo bakaba barekuwe. Si inshuro ya mbere Chris Brown ajyanwa mu bushinjacyaha.

Yamaze imyaka itanu afunzwe akora n’imirimo ifitiye igihugu akamaro kubwo gukubita uwo bahoze bakundana kandi w’umuhanzi mugenzi we Rihanna, muri 2009.
Muri 2016 kandi yafunzwe nyuma yo gufatanwa intwaro no kuregwa n’umugore ko yamuteye ubwoba akoresheje imbunda.

Mu gushimangira iby’irekurwa rye , uwunganira Chris Brown, Raphael Chiche nawe yatangaje ko yarekuwe kandi ko ibyo yashinjwaga ari ibinyoma.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *