Chelsea yafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza agasimbuzwa n’uwari umukinnyi wayo

Amakuru ava mu ikipe ya Cheksea arahamya ko Frank Lampard ko ariwe ushoborea gusimbura  umutoza wa Chelsea, Maurizio Sarri utishimiwe n’iyi kipe na gato  nyuma y’umukino wa nyuma wa UEFA Europa League .

 Frank Lampard amaze umwaka  atoza ikipe ya  Derby County  nyuma yo kuva mu ikipe ya Chelsea, akaba yifuzwa cyane  ngo azafashe iyi kipe kugarukana imbaraga zidasanzwe m u kibuga anayiheshe itsinzi. Bigaragarako Chelsea ititwaye neza uyu mwaka nubwo yarangije ku mwanya wa 3 muri Premier League.

Nubwo Maurizio Sarri yafashije Chelsea kugera ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup na Europa League,ngo ntabwo umuherwe w’iyi kipe,Roman Abramovich, yishimiye uko abafana bamufata ariyo mpamvu ngo azirukanwa muri Kamena kabone nubwo yatwara igikombe cya UEFA Europa league kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka.

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byatangaje ko n’uyu mutoza aziko azirukanwa ariyo mpamvu abamuhagarariye batangiye kuvugana n’ikipe ya AS Roma kugira ngo azayerekezemo mu mpeshyi.

Frank Lampard waraye ugeze ku mukino wa nyuma wo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu bwongereza ubwo ikipe ye ya Derby yatsindaga Leeds ibitego 4-2,arahabwa amahirwe yo guhita afata Chelsea cyane ko ari umunyabigwi wayo ndetse ngo uko yitwaye mu cyiciro cya kabiri byeretse ubuyobozi bwa Chelsea ko azaba umutoza ukomeye.

 David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *