Chelsea ntiramenya rutahizamu isinyisha muri aba batatu

Ikinyamakuru Sky Sports kivuga ko umutoza wa Chelsea Maurizio Sarri akomeje igitekerezo cyo gusinyisha Gonzalo Higuain, mu gihe Chelsea ishaka Callum Wilson wa FC Bournemouth.

Higuain, Wilson na Arnautovic

Higuain  yerekanye ko afite ubuhanga bwo kutazuyaza imbere y’izamu aho yaciye hose, yaba muri Real Madrid, Napoli, Juventus, na AC Milan. Byerekana ko no muri Chelsea yabikora dore ko hari Eden Hazard, Willian na Pedro bajya bamuha imipira.

Image result for callum wilson

Chelsea yatanze miliyoni £70 kuri Alvaro Morata, ariko ntabwo uyu munya-Esipanye yakoze ibyo yri yitezweho mu gusimbura Diego Costa.

Callum Wilson, ni rutahizamu w’Umwongereza w’imyaka 26 y’amavuko, ukinira FC Bournemouth. Uyu mukinnyi, ikipe ye ishaka kumutanga kuri miliyoni £50m, gusa abasesenguzi basanga iki giciro kiri hejuru cyane.Igiciro nk’iki nicyo cyaguzwe Fernando Torres nawe wari ufite imyaka nk’iyi.

Related image

Marko Arnautovic, ni rutahizamu wa West Ham United.Aratangwaho miliyoni £30, gusa ikipe ye irimo kuyanga ivuga ko ari make, bakamwifuzamo agera kuri miliyoni £50.

 

 

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *