Charly na Nina bihakanye Rwema na Dj Pius kuri Alex Muyoboke ngo harabaye ntihakabe

Abahanzikazi bagize itsinda rya “Charly na Nina” Charlotte Rulinda uzwi cyane nka Charly na Fatuma Muhoza uzwi cyane nka Nina bahakanye ko batigeze bafashwa mu by’umuziki hagati ya Dj Pius na Rwema kuri Alex Muyoboke ngo harabaye ntihakabe.

Ni ikiganiro cyahuje aba bahanzikazi n’umunyamakuru wa Isango Star,ibiganiro byaranzwe no guterana amagambo hagati y’abahanzi n’umunyamakuru.Ni mu gihe gito aba bahanzikazi batandukanye n’uwari Manager wabo Alex Muyoboke kuko hari ibyo batahuzaga,nyuma hagasakara amakuru atizewe yavugaga ko bafashwa n’uwitwa  Rwema,amaze kugenda haza  Dj Pius.

Charly na Nina bemeje ko hagati y’aba bagabo bombi ntawigeze ababera manager by’umwihariko ko Dj Pius ari musaza wabo. Ati”Dj Pius amanaginga Amalon twe ni ukubeshya by’umwihariko ni musaza wacu. Ntabwo twigeze tubwira abantu ko Rwema ari manager yabyiswe n’abanyamakuru, twaratandukanye ajya mu bye ariko ntabwo yigeze atubera manager.”

Babajijwe ko bashobora kongera gukorana na Alex Muyoboke akababera manager,baraseka cyane..,bati”reka tureke gusubiza amaso mu byahise..,namanajinge abandi barahari.”

Kubijyanye nuko ibikorwa byabo bya muzika birushaho gusubira inyuma ugereranyije n’imyaka yahise,barabihakana.bati”Ntabwo twigeze dusubira inyuma ibyo dukora tudatangaza nibyo byinshi. Ngo bamaze amezi atandatu bategura ibitaramo bizazenguruka ibigo by’amashuri.”

Ikiganiro kirambuye

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *