CHAN:Tombola yashyize u Rwanda mu itsinda rikomeye cyane

Tobola yaraye ibaye ku munsi wo kuwa agatanu yasize u Rwanda ruri mu itsinda rikomeye,aho rwatomboye guhura n’ikipe ya Nigeria, Libya na Guinée Équatoriale mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), kizabera muri Maroc muri Mutarama 2018.

Ikipe y’igihugu Amavubi igihe mu gahangana mu itsinda ritoroshye.

Tombola yabaye yashyize  u Rwanda mu itsinda rya C rizakinira mu Mujyi wa Tangier, uherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Maroc.

Igituma bavuga ko iri tsinda rikomeye ni uko uretse Nigeria imenyerewe nk’igihangange mu mupira w’amaguru, Libya nayo ntiyoroshye kuko iki gikombe cya CHAN yagitwaye mu 2014 itsinze Ghana ku mukino wa nyuma muri Afurika y’Epfo.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita ajya muri ¼ cy’irangiza. Irushanwa riheruka ryegukanwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze Mali ibitego 3-0.Irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda mu w’2016.

Uko amakipe y’ibihugu  agabanije mu matsinda

Itsinda A (rizakinira i Casablanca) harimo

Maroc , Mauritania,Guinea, Sudani

Itsinda B (rizakinira i Marrakech) harimo

Côte d’Ivoire, Namibia, Uganda, Zambia

Itsinda C (Rizakinira i Tangier) hirimo

Libya, Nigeria, Rwanda, Guinée équatoriale

Itsinda D(rizakinira Agadir) harimo

Angola, Burkina Faso, Congo, Cameroon

U Rwanda rwabonye itike yo kwitabira iyi mikino nyuma yo gusezerera Ethiopia riyitsinze  ku bitego 3-2 mu mikino yombi. Imikino ya CHAN biteganyijwe ko izatangira kuwa 13 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018. Umukino ufungura irushanwa uzakinwa hagati ya Maroc izakira iri rushanwa  na Mauritania uzabera  kuri Stade Mohamed V i Casablanca.

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *