Channelle Gash w’i Musanze yiyemeje kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa abinyujije mu ndirimbo

UWINEZA ROSE Channelle umuhanzikazi nyarwanda uvuka mu karere ka Musanze yiyemeje kuvugira abangavu abinyujije mu bihangano bye.

Channelle Gash ni umunyeshuri wiga science urangiza amashuri yisumbuye mu karere ka Musanze. Aganira na celebzmagazine.com yavuze ko yakunze kuririmba akiri muto cyane impano ye ikomeza kumwangira yisanga yinjiye mu mwuga. Channelle Gash avuga ko kwinjira mu buhanzi agamije kuvugira abangavu bahohoterwa  no gukebura abarangwa n’imyitwarire idahwitse.

Ati”Mbinyujije mu bihangano byanjye nzagerageza kugaragaza ihohoterwa rikorerwa abakobwa b’urubyiruko mbagira n’inama z’uko babyirinda bagaharanira ejo habo heza.”

Channelle Gash ngo nikeshi ababazwa n’ihohoterwa rikorerwa abakobwa bamwe bikabaviramo umurage mubi bakabura ubuvugizi rimwe na rimwe ababyeyi babo babigizemo uruhare. Yemeza ko ari ikibazo gihangayikishije igihugu ndetse leta y’u Rwanda yahagurukiye ariko ngo ntibihagije yiyemeje ubufatanye abinyujije mu ndirimbo ze mu guhashya iri shyano.

Mu ndirimbo ye nshya yitwa “Turashoboye” yumvikana ahanura abakobwa b’urubyiruko kwirinda imyitwarire mibi ibashyira mu kaga.Ati”Abakobwa turashoboye tugerageze twirinde ibishuko  kuko bigira ingaruka mbi kandi uburyo bwo kubyirinda ni bwinshi,banza wumve ko ushoboye ibyo ukeneye byose wabyigezaho utabanje gutegereza akava imuhana.”

Channelle Gash yasoje asaba ababyeyi kwita kubakobwa b’abangavu babagira inama ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere babereka ingaruka zishobora kuvamo batitwaye neza.Leta y’u Rwanda arayisba gukomeza gukaza ingamba mu kurwanya ihohorerwa rikorerwa urubyiruko rw’abakobwa no kurwanya ibiyobyabwenge bikoreshwa cyane n’urubyiruko bo mbaraga z’igihugu.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YE NSHYA TURASHOBOYE

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *