Mbabazi Shadia uzwi ku izina rya Shaddy Boo akaba kimenywabose kubera imbuga nkoranyambaga akoresha yagaragaje ko ashyigikiye ikipe y’u Rwanda Amavubi iherereye muri Cameroon mu irushanwa rya CHAN 2020.
Abinyujije ku mbuga ze akoresha zirimo Twitter yagize ati:’’ Uyu munsi…Twisize amabara.’’ Ashyiraho ibendera ry’igihugu hanyuma ashyiraho n’ifoto y’abakinnyi babiri aribo Muhadjili Hakizimana arikumwe na Kalisa Rachid.
🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼 uyu munsi 🇷🇼🇷🇼🇷🇼Twisize amabara pic.twitter.com/LLXcA64z1S
— Shaddyboo (@shaddyboo__92) January 18, 2021
Uretse Shaddy Boo abandi bantu benshi bakomeje gushyigikira amavubi bamwe babifuriza intsinzi ku ikipe ya Uganda cyane cyane dore ko ikipe y’u Rwanda iheruka gutsinda umucyeba ubwo Gatete Jimmy yatsindiraga igitego kuri Namboole Stadium mu gihugu cya Uganda icyo gihe bakaba barahataniraga itike yo kujya muri CAN 2004 kugeza ubu bikaba bitarasubira.
Ikipe y’u Rwanda iracakirana n’ikipe y’abaturanyi ya Uganda ku isaha ya saa tatu (21H00′) i Kigali kuri sitade ya Reunification iherereye i Douala mu mujyi wa Cameroon.
U Rwanda rukaba ruri mu itsinda C n’andi makipe nka TOGO, Uganda, Marocco
REBA VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA
NGIRINSHUTI Christian