Chad:Abaturage bakomorewe gukoresha imbuga nkoranyambaga

Ni nyuma y’amezi asaga 16 yose mu gihugu cya Chad hasohotse itegeko rivuga ko nta muntu n’umwe wemerewe gukoresha Murandasi n’igisa na yo cyose. Guverinoma ya Chad ni yo yahagaritse ikoreshwa ry’imbuga nka Facebook, Twitter, Instagram n’izindi gusa. Kuri uyu munsi Leta yakuyeho iryo tegeko.

Ni mu itangazo ryatanzwe na Perezida Idriss Deby wa Chad,aho agira ati”Ntegetse ibigo byose bishinzwe ibijyanye n’itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga ko vuba na bwanga haraba hamaze gukurwaho icyo ari cyo cyose mu miyoboro yose cyibuza abaturage gukoresha imbuga nkoranyambaga”.

Kuva muri Werurwe 2018 abaturage bose batuye mu gihugu cya Chad  ntibari bemerewe gukoresha imbuga zihuza abantu hakoreshejwe interineti zirimo WhatsApp, Facebook, Twitter nizindi. 

Perezida Deby avuga ko hari harahagaritswe ibijyanya na interineti ku bw’ikibazo cy’umutekano. Avuga ko hakorerwagaho ubujura ndetse n’ubundi bugome butandukanye.

Icyo gihe yari yagize  ati”Ku gihugu nka Chad cyanyuze mu bihe by’umwijima ibi byari bimaze gufata indi ntera, rero nta muntu numwe ufite uburenganzira bwo gukoresha murandasi. Ibi ni ukubera ko hari abantu ku giti cyabo bagamije cyangwa bafite intego zihariye z’ubugome no gushaka kwangiza umutekano n’amahoro by’ igihugu muri rusnge”.

Ihame ry’ifungurwa rya interineti ryabaye nyuma y’akanya gato hasojwe inama y’inteko nshingamategeko y’imitwe yombi. Muri iyi nama hakaba hanemerejwemo itegeko ryemerera Perezida Deby kuba yemerewe kuyobora igihugu cya Chad kugera mu mwaka wa 2033.

Uyu Perezida Deby wigaruriye igihugu cya Chad, yagiye ku ntebe y’ubutegetsi mu 1990, kuva icyo gihe iki gihugu ntikiragira undi mu perezida utari Deby. Guvernoma ya Chad si ubwa mbere ifunze interneti kuko ibisa n’ibi byaye no mu mwaka wa 2016 ubwo hari harimo kwitegura amatora ya perezida wa rebulika ku nshuro yayo ya gatanu, gusa nta wundi wari butorwe atari Deby.

 Umuryango uharanira ibya murandasi itagira umupaka ku isi, icyo gihe wakiriye icyemezo cya Chad gusa utangaza ko Murandasi itagakwiye gukoreshwa ku bw’inyungu za politike.

Abdelkerim Yacub ushinzwe ibya Murandasi itagira umupaka (by’umwihariko muri Afrika) yagize ati”Twe dukomeza kuba uko turi, icyo twakora ni ukugabanya ibiciro ndetse tukanongera imbaraga n’ubuziranenge bwa murandasi ikoreshwa muri Chad. Turahamagarira ubuyobozi, abashinzwe amashyirahamwe y’itumanaho,rubanda giseseka ndetse nabandi bose batuye Chad kugira uruhare mu kurangiza ibi byose”

Twabibutsa ko nkuko Bank nkuru y’isi ibitangaza, ubusanzwe ikigereranyo cy’abakoresha Interinet muri Chad kiri hasi cyane kuko hafi milliyoni 15 z’abaturage batuye icyo gihugu, 6.5% nibo bonyine bakoreshaga Murandasi mu gihugu cyose mu mwaka wa 2017. Abahanga mu by’ubusesenguzi bavuga ko umubare w’abakoresha Interineti muri Chad ushobora kuzajyenda ugabanuka cyane aho kwiyongera.

 

Theogene Uwiragiye 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *