Celebz mu baturage: Biravugwa ko  Safi na Judith bari kwihutisha ubukwe ngo badatamazwa n’inda 

Mu gihe gito  umuhanzi Safi  ubarizwa muri Urban Boys asize ku mugaragararo ko akundana na Judith bakanambikana impeta y’ubukwe,kuri iki cyumwe dusoje nanone basezeranye imbere y’amategeko.Kwihutisha ubukwe bwabo abenshi baremeza ko hari ikibyihishe inyuma  nk’uko bikunze kugaragara bakaba barateranye inda badashaka ko izabatamaza.

Safi Madiba yasabye anakwa Niyonizeye Judith biyemeje kurushinga–AMAFOTO

 Ubu bukwe bwavugishije abatari bake kuva bwamenyekana dore ko bukimara gutangazwa bamwe baravuze bati ” Safi akurikiye ifaranga kuri uyu mukobwa bivugwa ko anibitseho iritubutse yakuye ku mugabo we w’umuzungu babanaga muri Canada” abandi nabo bati “ ni igihe cyari kigeze cyo gushinga urugo kuko Safi arakuze bihagije kandi n’urukundo rurahari“.

Gusa kuri ubu hari abandi bantu baje bavuga ibitandukanye n’iby’abambere bavugaga, Mu nkuru twabagejejeho ubushize twabazaga abasomyi bacu kuduha ibitekerezo ku bukwe bwa Safi Madiba buje hutihuti butunguranye.

Muri iyo nkuru twakoze twabazaga abakunzi b’urubuga niba babona koko ari urukundo cyangwa amafaranga nk’uko bamwe babivugaga. Igitangaje ni uko muri ibi bitekerezo hiyongereyemo n’ikindi tutacyekaga cy’abavuga ko Safi ashobora kuba yarateye inda Judith akaba ashaka gufatiranya hakiri kare.

Nawe ihere ijisho bimwe mu bitekerezo twakiriye birimo ibivuga ko Safi yateye inda Judith

.Ahubwo njye ndabona Safi yarateye inda kabisa. Ni byo byeze muri iyi minsi. Gusa niba ari byo ni umuntu w’umugabo kuko burya umugabo ni uwirengera ingaruka.

.Ese buriya urebye neza nta kindi kibyihishe inyuma? Njye ndakeka ko Safi yariye avance tu kuko ntibyumvikana. Abasitari si abantu!!!

.Ariko na mwe muransetsa kabisa. Ibyo byose mwavuze nta na kimwe cyakwirukankisha umuntu ahubwo njye ndabona harimo akantu tu bakaba basiganwa n’uko bazakora ubukwe kataragaragara. Gusa njye Safi ndamwikundira mwifurije ubukwe bwiza.

.Njye uko mbyumva n’igihe kigeze cya safi cyo kubona uwo nyagasani yamuteganyirije byukuri ,Inkweto nyayo yabonetse erega buriya ifaranga naryo haricyo ryongera murukundo

Ibi ni bimwe mu bitekerezo twakiriye.Twabibutsaga  ko kandi ubukwe bwa Safi buteganyijwe kuya 01 Ukwakira 2017 nk’uko tubikesha urupapuro rw’ubutumire rwagiye hanze .

Safi

Ese nawe uremeranya n’abavuga ko Safi yateye inda Judith nk’uko byemezwa n’abakunzi b’umuziki? Waba utekereza ko ari iki cyatumye Safi yihutisha ubukwe bwe na Judith? Igitekerezo cyawe ni ingenzi tubwire uko ubibona.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *